Twirwaneho, yo mu Bibogobogo, yagaruye Inka zari zanyazwe na Maï Maï na FDLR, izigarurira ahitwa Hanzi.
Mu masaha y’i gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23/12/2023, nibwo Maï Maï na FDLR, banyaze Inka z’Abanyamulenge, zikabakaba Inka ijana (100).
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, ikesha abaturage baturiye ibyo bice, ba vuze ko ziriya nka abazinyaze bazinyujije inzira ya Hanzi, ahagana Tujenge hafi n’u Mujyi wa Baraka.
Nk’uko bya vuzwe n’uko Twirwaneho yahise ikora ubutabazi bw’ihuse maze igaba igitero simusiga kuri Maï Maï na FDLR, bari banyaze Inka z’Abanyamulenge, irazigarura zose.
Umunyabibogobogo, watanze ay’amakuru yagize ati: “Inka zanyazwe mu gihe abantu bari mw’Isoko ariko Twirwaneho ikimara kumenya ko Inka zanyazwe yahise iremura. Bazigaruye aruko ba banjye kurwanya Maï Maï na FDLR bari banyaze Inka.”
Yunzemo kandi ati: “Inka zigarutse zose ari nzima ndetse na Twirwaneho, bagarutse amahoro.”
Bi Bogobobogo, iherereye muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Gusa hari hagize igihe havugwa umutekano muke ni mugihe Maï Maï na FDLR, bya vugwa ko bashaka kugaba ibitero mu Banyamulenge.
Bruce Bahanda.