Umwe mu bakandida biyamamariza k’umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo muri uy’u mwaka w’2023, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Dr Denis Mukwege, yatangaje ko atazigera aha agaciro ibirimo gutangazwa na Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora CENI.
Ibi Dr Denis Mukwege, yabitangaje ku Cyumweru cy’ejo hashize tariki ya 24/12/2023, ari i Kinshasa, kumurwa mukuru w’igihugu ca RDC.
Dr Denis Mukwege, azwi nk’u mugabo utary’umunwa cyangwa ngo avugire mu matamatama, yagize ati: “Ntacyizere nfitiye ibitangazwa na komisiyo ishinzwe gutegura Amatora (CENI), kubera ko ibyo bakora nibyo bapanze mbere y’igihe.”
Yunzemo kandi ati: “Barakora iby’ubujanja, ikibabaje barimo barampatira kwemera ibyo bo bashaka. Sinzabyemera nagato! kwemerera mu kigali, sibyanjye.”
Tubibutsa ko ubu komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, yatangiye gutangaza amajwi y’imbere mu gihugu. Mu Cyumweru gishize naho bari batangaje amajwi yavuye mubatoreye hanze ya Congo.
Gusa kandida nimero 20, Félix Tshisekedi, akomeje kuza k’umwanya wa mbere mu majwi amaze kubarwa, haba hanze ya Congo namaze kubarwa imbere mu gihugu.
Bruce Bahanda.