Umuvugizi w’igisirikare c’u Rwanda (RDF), Brigadier General Ronald Rwivanga, yasubije Félix Tshisekedi, ugize igihe avuga ko azarasa i Gihugu c’u Rwanda.
Mu minsi mike ishize, ahagana tariki 18/12/2023, n’ibwo perezida Félix Tshisekedi, yongeye k’umvikana ari i Kinshasa, avuga y’ihanukiriye ko azarasa i Kigali, yiyicariye i Goma, anavuga ko Ingabo z’igihugu cye, kuri ubu zifite ubushobozi budasanzwe n’imbunda zirasa kure.
Muricyo gihe yanakoresheje amagambo arimo agasuzuguro, aho yagize ati: “Nongeye kandi ku bivuga uyu munsi, singombwa ko tuzohereza Ingabo z’irwanirira, k’u butaka. Turi iwacu dufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, twiyicariye i Goma.”
Yunzemo kandi ati: “Icyo gihe tworasa i Kigali, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, azarara kure y’urugo rwe, mu ishyamba.”
Ibi nibyo u muvugizi w’igisirikare c’u Rwanda, aheruka gusubiza ubwo yarimo aganira n’ikinyamakuru cya New Times.
Yagize ati: “Ndasubirisha ikibazo cya Politike, igisubizo cya Gisirikare. Reka nku bwire ko twiteguye kandi tunahora twiteguye. Mbese ntanigishya ku kw’itegura kwacu.”
Mu mezi abiri ashize havuzwe ko ingabo z’u Rwanda, zoherejwe k’u bwinshi mu bice bihana u mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ndetse muri icyo gihe u muvugizi w’u Rwanda, w’ungirije Alain Mukuralinda, yabivuzeho avuga ko ingabo zabo zihora ari maso.
Gusa no k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, barabikoze aho ndetse n’Ingabo z’u Burundi, zizwi ho gufasha FARDC, zari k’u butaka bwa RDC, buhana imipaka n’u Rwanda, nka Nyangezi, Kamanyola, Ngomo na i Djwi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ibi byatumye amahanga asaba ibihugu byombi kuganira no kuvana Ingabo zabo k’u mipaka. N’ubwo bisa niby’ubahirijwe ariko ibyo Tshisekedi akomeza kuvuga bikomeza gukurura umwaka mubi hagati y’ibi, bihugu by’ibituranyi.
Bruce Bahanda.