Ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, k’u mu goroba wo k’uwa Kane, tariki 28/12/2023, bongeye gukoresha Indege z’intambara mu kurasa ibisasu biremereye mu bice bigenzurwa n’Ingabo za ARC/M23, na hatuwe n’a baturage benshi.
Ibisasu by’arashwe n’indege z’intambara zo m’ubwoko bwa SUKHOÏ-25, n’ibindi bisasu bikomeye byarimo biterwa mu nkengero za Localité ya Mushaki na Karuba ndetse no mu bindi bice biri mpande ya Karuba.
Ni Urugamba rwari rukaze aho amakuru ava mu buyobozi bw’ibanze ahamya ko imirwano yahuje M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC rwari rukaze. Umuvugizi w’u mutwe wa M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka yemeje ay’amakuru aho yagize ati: “Ingabo za RDC n’abafatanya bikorwa babo bongeye gukoresha imbaraga z’umurengera mu kurasa ibisasu mu baturage benshi muri Karuba na Mushaki. Abaturage benshi bongeye guhunga abandi ba buriwe irengero ndetse n’abandi 4 bakomeretse bikabije.”
Yunzemo kandi ati: “M23, ikomeje kurwana kinyamwuga, irwanirira n’abaturage n’ibyabo.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko abasivile batanu(5), bishwe n’ibisasu bya tewe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, abapfuye barasiwe i Karuba, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iy’intambara yongeye gukomera mu gihe havuzwe ko Ingabo z’u muryango w’Afrikal y’Amajy’epfo (SADC), zaje gufasha igisirikare cy’igihugu cya RDC, ku rwanya umutwe wa M23, kw’i kubitiro izafashe iyambere mu muryango wa SADC, haje ingabo z’igihugu cya Afrika y’Epfo.
Ni mugihe kandi Ingabo za ARC/M23, bya vugwa ko zi zengurutse u Mujyi wa Sake, uri mu bilometre 27 n’u Mujyi wa Goma, k’uwa Gatatu, tariki 27/12/2023, intambara y’impande zo mbi yarimo ibera mu bilometre 4 na Sake.
K’urundi ruhande intambara yari yongeye k’umvikana mu nkengero za Goma, mu bilometre 7 , aho k’umugoroba wo ku wa Gatatu, barwaniye mubice bya Grupema ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo.
Bruce Bahanda.