Ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 08/01/2024, urugo rwa Moïse Katumbi, umwe mu bakandida biyamamariza u mwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora aheruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwa zengurutswe n’igisirikare ca RDC ndetse n’Igipolisi.
N’ibya baye ahagana mu kanya Gato gashize aho bya vuzwe ko urugo rwa Moïse Katumbi Chapwe, rwa goswe n’inzego zishinzwe u mutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari uruherereye mu gace ka Kashobwe, aha akaba ar’ i Lubumbashi, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Haut-Katanga, muri Republika ya Demokarasi ya Congo.
Mu makuru yatanzwe n’ibinyamakuru byinshi bya Kinshasa, avuga ko Moïse Katumbi, y’ahawe amabwiriza yo kutava mu rugo rwe, nk’uko yabisabwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi. Ibi yasabwe mu minsi ibiri ishize nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga.
Bibaye mugihe i shyaka rya Ensemble pour La République, riyobowe na Moïse Katumbi, risohoye icyegeranyo gisaba ko Amatora yasubirwamo bundi bushya.
Mur’iryo tangazo bagize bati: “Turasaba CENI, niba Koko ishaka amahoro yareka Amatora agasubirwamo, mu gihe ibyo bitabaye hari ingamba zigiye gufatwa mu maguru mashya.”
Tubibutsa ko Amatora yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabaye ahagana tariki ya 20/12/2023.
Bruce Bahanda.
Ni bareke Moise yidagadure niyo bamwibye amajwi