Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zirashinjwa kwica abasivile barenga 20 mu mirwano yabereye mu gace ka Komine ya Magina, muri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bya vuzwe, n’uko abasirikare bagera kuri 6 bo mungabo za FARDC bahagaritswe n’urwego rushinzwe umutekano, bazira kwica abaturage mu bice bihereye mu bilometre 30 n’u Mujyi wa Beni, aharimo habera imirwano yarimo ihuza Ingabo z’igihugu n’umutwe wa Wazalendu, uzwiho gufasha FARDC kurwanya u mutwe w’inyeshamba wa M23.
Amakuru yizewe ava mu Ngabo z’igihugu avuga ko iriya mirwano y’abaye kuva k’umunsi w’ejo hashize, tariki ya 08/01/2024, ko kandi iriya mirwano yaje no gukomeza ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 09/01/2024.
Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri byo bice, Kapiteni, Anthony Mwalushay, yagize ati: “Twahagaritse abasirikare ba 6 , bikekwa ko bishe abasivile bane, mu mirwano y’abaye k’u wa Mbere, itariki ya 08/01/2024.”
Uy’u muvugizi yakomeje agira ati: “Imirwano y’abaye k’u munsi w’ejo, hashize, yarimo ihuza Ingabo z’igihugu n’umutwe wa barwanyi wa Maï Maï.”
Nubwo FARDC yo ivuga ko hapfuye abasevile bane(4), amakuru y’ubuyobozi bw’ibanze yo, avugako hapfuye abasaga 20.
Gusa bikavugwa ko abapfuye bari muri Wazalendu.
Bruce Bahanda.