Leta y’u Bwongereza yemeje kohereza Abimukira mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak, k’u wa Gatatu, tariki ya 17/01/2024, yakoranije i Nama ya bagize Intako Nshinga mategeko y’u Bwongereza maze abasaba kwemeza cyangwa bagahakana ko hereza Abimukira mu Rwanda.
Nk’uko bivugwa mu nkuru dukesha Ijwi ry’Amerika, ivuga ko umutwe w’Abadepite, wemeje bidasubirwaho kohereza Abimukira mu gihugu c’u Rwanda.
Iy’inkuru ikomeza ivuga ko kwemeza icyo gikorwa cyo kohereza Abimukira mu Rwanda byatorewe ku majwi 320 kuri 276.
Abadepite bagera kuri 60 bo mu i shyaka minisitiri w’intebe akomokamo ry’Abakonservateri, abahora n’ubundi barwanyaga icyo gikorwa bagera 11 nibo batemeje gusa kohereza Abimukira mu Rwanda.
Kohereza Abimukira mu Rwanda, mu minsi ishize byateje impaka mu Ishyaka ry’Abakonservateri ndetse biviramo kwegura kwa bamwe mu badepite bari basanzwe ari byegera bya minisitiri w’intebe.
Kiriya Kinyamakuru ki kaba cyatangaje ko hasigaye kwemeza rimwe bikozwe na House Of Lords maze aba bimukira bakoherezwa mu Rwanda.
Gusa abarwanya kohereza Abimukira mu Rwanda bo bakomeje gutangaza ko batazahwema gukomeza kwa magana icyo gikorwa.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yari aheruka gutangaza ko kohereza Abimukira mu gihugu cye, bikiri munzira ko kandi igihe bitakunze i Gihugu cye cyiteguye gusubiza ifaranga leta y’u Bwongereza bari baratanze yo gutegurira abo bimukira ibi Banza.
Bruce Bahanda.