Muri Stade ya Martyrs iherereye i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hateraniye Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye u muhango wo ku rahira kwa perezida Félix Tshisekedi.
Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20/01/2025, ara rahirira kuyobora RDC manda ya kabiri. Mu makuru yatanzwe n’intumwa ya Tshisekedi yihariye Serge Tshibangu, ya vuze ko umuhango wo ku rahira kwa perezida Félix Tshisekedi, hari bwitabire aba kuru b’ibihugu icyumi n’umunani(18), harimo n’abahagarariye imiryango Mpuzamahanga.
Gusa irahira rya Tshisekedi, ribaye mugihe Abanyapolitike benshi muri RDC batemera ibya vuye mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu.
Dore ko abarimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Floribert Anzuluni n’abandi, bari batangaje ko bo baza gukora imyigaragambyo simusiga, yamagana irahira rya Tshisekedi n’ibya vuye mu matora yo kw’itariki 20/12/2023, ibyo umuvugizi wa Guverinema ya Kinshasa Patrick Muyaya ya maganye, ndetse avuga ko abashinzwe umutekano bataza kwemera ko imyigaragambyo iba.
Kugeza ubu nta hantu haravugwa imyigaragambyo mu gihe muri Stade ya Martyrs ho hamaze kugera abantu benshi.
K’urundi ruhande Abanyacyubahiro bamaze kugera i Kinshasa hari delegation ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’abakuru b’ibihugu bagera kuri batandatu bo mu bihugu by’Afrika, ni byemejwe na Patrick Muyaya, umuvugizi wa Guverinema ya Kinshasa.
Tubibutsa ko Stade ya Martyrs, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80,000.