Colonel Alexis Muruta, wari Komanda (Commandant), w’u Mujyi wa Uvira, yatsimbuwe kuri uwo mwanya ni mugihe Muruta amaze ibyumweru birenga bitatu afunzwe ariko umuryango we, nawe ubwe, bakaba bataramenya icyo azira.
Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23/01/2024, u Mujyi wa Uvira wahawe kuyoborwa n’undi musirikare utavuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe baturiye ibyo bice.
Bya vuzwe ko Colonel Alexis Muruta, warusanzwe ayo boye uwo Mujyi, yafunzwe kuba avuka m’ubwoko bw’Abatutsi ni mugihe abasirikare benshi ba Banyamulenge bagize igihe bazira ubwoko bwabo aho hari n’abandi basirikare bakuru bo mu ngabo za FARDC bafunzwe bazira kuba ari Abanyamulenge.
Nka Sous Lieutenant Mudumira, wafunzwe mu mpera z’u mwaka ushize akaba afungiwe Uvira yazize ubwoko bwe Abatutsi harimo na Colonel Eric Geriyadi, wafungiwe i Kinshasa n’abandi barimo abagiye bafungirwa muzindi Ntara.
Colonel Alexis Muruta, yigeze gukubitwa n’Abasirikare bagenzi be, arakomereka bikabije ahagana mu kwezi kwa Gatatu k’u mwaka ushize w’2023, azira kuba yarimo gufasha Abana Banyamulenge bari bavuye mu misozi miremire y’Imulenge.
Guhohotera Abanyamulenge mu Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahanini mu Burasirazuba bw’iki gihugu byakomeje kuba bibi cyane cyane guhera mu mwaka w’2017, ariko bikaba byaratangiye mu mwaka w’1964, ndetse na mbere yaho.
Umuturage uherereye Uvira, ya bwiye Minembwe Capital News, ko Colonel Muruta yahohotewe azira ubwoko bwe Abatutsi.
Yagize ati: “Njyewe ubwanjye naramusuye mu baza icyo afungiwe, ariko rwose yarampakaniye ambwira ko kugeza ubu atarabwibwa icyo azira. Ntacyaha azira hubwo arazira ubwoko bwe.”
Bruce Bahanda.