Nyuma y’uko umukuru w’igihugu c’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, avuze ko u Rwanda rutazongera kubona imikeke n’indagara , leta y’u Rwanda yiyemeje gushiramo imbaraga kugira ngo ako gasuzuguro gacike burundu, u Rwanda ntiruzongere gucyurirwa indagara.
Ibi n’ibyatangajwe na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, mu ijambo yavuze mu Nama y’u mushikirano yabaye ejo hashize, tariki ya 23/01/2024, muri Convention Center, iherereye i Kigali mu Rwanda.
Ibi, uy’u muyobozi yabivuze mu gihe yarimo avuga aho u Rwanda rugeze mu guteza imbere ibikomoka k’ubuhunzi n’ubworozi.
Dr Musafiri Ildephonse, yavuze ko binyuze mu guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi ko bishoboka hadasigaye n’amafi n’inkoko , avuga ko mu myaka itanu irimbere u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo guhangana n’ikibazo cy’amafi n’indagara.
Yagaragaje ko mu kiyaga cya Kivu habamo amafi yo mu bwoko bwa Telapia, bityo ko nokubufatanye n’abaterankunga umusaruro w’amafi ugiye kwiyongera.
Ati: “Tugiye kongera umusaruro w’amafi mu myaka nk’itanu irimbere, turumva ko kuvana ibintu by’amafi hanze n’izo ndagara bahora baducyurira amanywa n’ijoro bizaranduka burundu.”
Bruce Bahanda.