Colonel Kanyamuhanda Vianny, wari waramamaye cyane kw’izina rya Kazarama mu myaka ya 2010 na 2013, nyuma y’uko bivuzwe ko yapfuye yanyomoje ay’amakuru avuga ko atarapfa ko kandi akomeje ibikorwa by’iterambere.
Ubushize ibinyamakuru byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byari byatangaje ko uyu wahoze ari umuvugizi wa M23 mu mwaka w’2013 na mbere yaho, ko yapfuye
Aba bitangaje bari bavuze ko yaguye mu mirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Congo.
Vianney Kazarama yanyomoje ay’amakuru avuga ko ahari kandi ko atakiba muri uwo mutwe wa M23. Gusa avuga ko agishigikiye umutwe wa M23.
Yagize ati: “Numvise amakuru avuga ko Colonel Kazarama yaguye mu rugamba rwa bereye muri Karuba hafi na Mushaki, ndagira ngo nyomoze ayo makuru kuko ndi muzima nta bicurane ndwaye ndi mu bikorwa byanjye by’iterambere.”
Yakomeje avuga ko muri iki gihe nyuma yuko avuye muri M23 kuri ubu yibereye mu bikorwa biteza imbere urugo rwe.
Yaje kwihanganisha abarimo kubura ababo muntambara ikomeje guhuza M23 n’ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa, aho yadomye urutoki cyane ku baturage baheruka gupfira muri Mweso no mu nkengero zaho nyuma y’uko bagabweho ibisasu by’i ngabo za SADC na FARDC.
Bruce Bahanda.