Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 02/02/2024, haramukiye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa mu bice byo muri teritware ya Rutsuru na Masisi.
N’imirwano bya vuzwe ko yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare aho ndetse M23 imaze kwirukana ingabo zibumbiye mu ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa mu gace ka Gatsiro werekeza uja i Nyanzare muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abaturage baturiye ibyo bice barahamya ay’amakuru aho ba bwiye Minembwe Capital News ko urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito ko rukomeje k’umvikana mu misozi irimbere ya Gatsiro werekeza Nyanzare.
Umuturage Gitsibo Gilbert, uherereye muri teritware ya Rutsuru, yabwiye MCN, ati: “Agace ka Gatsiro, ubu muri ay’amasaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, kamaze kwigarurirwa na M23. Ubu imbunda ziremereye, zirimo k’umvikana zerekeza i Nyanzare, FARDC, Wazalendo, SADC na FDLR bari kwiruka bahunga cyane.”
K’urundi ruhande ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa bikomeje kwibasira abasivile muri Karuba, Mushaki na Mweso, muri teritware ya Masisi.
Ibi bya nemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka aho yagize ati: “Ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi, SADC na Wazalendo, bongeye kugaba ibitero ahatuwe n’abaturage benshi, muri Karuba, Mushaki na Mweso.”
“Bari gukoresha indege z’intambara bagatera ibi bomba mu basivile.”
Yakomeje agira ati: “M23 iributsa imiryango mpuzamahanga n’imiryango ivuganira ikiremwa muntu ko hari ibitero biri kugabwa mu baturage ba Mweso, ibi bitero birakorwa n’ingabo za Tshisekedi Tshilombo, ufite ibyaha byinshi byo mu ntambara.”
Kanyuka yasoje avuga ati: “Abaturage kuba bakomeje guterwa amakuba n’ubutegetsi bwa Kinshasa, M23 ifite inshingano zo kurokora no kubohoza ibice bifitwe n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Tshisekedi.”
Tu bibutse ko M23 mu byumweru bi biri bishize yakomeje kugaruka kuriri jambo ivuga ko bagiye kubohoza ibice bifitwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, aho bakunze kuvuga ko imitwe y’itwaje imbunda ifasha FARDC kurwanya M23 ko bagiye batoteza abasivile kandi barobanuye abo mu bwoko bw’Abatutsi.
M23 ikavuga ko itazakomeza kwi hanganira kubona no kumva ko abaturage bahuye nakaga kavuye kungaruka z’ubutegetsi bubi.
Muri urwo rwego M23 yagiye yumvikana cyane ivuga ko igiye kubohoza ibice bifitwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Bruce Bahanda.