Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 05/02/2024, i Lubumbashi k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Haut-Katanga, ha huriye abagize i Shyaka rya Ensemble pour La République, aho bagiye kwigira hamwe kubakandida babo batowe ku mwanya wabadepite k’u rwego rw’igihugu.
Abagera kuri makumyabiri n’abatatu(23), bo muri ir’i Shyaka rya Ensemble pour La République, riyobowe na Moïse Katumbi Chapwe, nibo babashe gutsinda Amatora y’abadepite aheruka kuya 20/12/2023.
Nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga n’uko i Nama yakoranijwe n’ubuyobozi bukuru bw’i Shyaka rya Ensemble pour La République, bivugwa ko i Nama ya yobowe n’u muyobozi mukuru Moïse Katumbi, bateranye kugira ngo bigire hamwe ibi bikurikira:
Kurebera hamwe uko bazakora mu Inteko Nshinga mategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo no ku rwego rw’Intara ndetse n’uburyo abajanama bazakora mukigize Komine.
Ikindi baraza kureberahamwe icyo bakora mu matora ya ba Guverineri ateganijwe kuba muri RDC.
Biteganijwe ko iyo Nama izashira imyanzuro hanze k’u munsi w’ejo hazaza tariki ya 06/02/2024, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’i Shaka rya Ensemble pour La République.
Tu bibutseko ko Moïse Katumbi Chapwe, uyoboye iryo Shyaka yari mu bakandida biyamamariza ga umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora aheruka kuba muri RDC, akaba yarabonye amajwi muri ayo matora angana na 18%, mu gihe perezida Félix Tshisekedi watsinze amatora yabonye amajwi 73%.
Bruce Bahanda.