K’u wa Gatatu, tariki ya 07/02/2024, ikipe y’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, izambara agatambaro kirabura ku kuboko kwabo kw’iburyo ubwo izaba igiye gukina umukino wa kimwe cya Kabiri, mu gikombe cy’Afrika.
Biteganijwe ko izinjira mu k’ibuga cy’u mupira w’amaguru igihe c’isaha ya saa ine z’ijoro ku masaha yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho izaba igiye guhura n’ikipe y’igihugu cya Côte d’Ivoire, nk’uko byatangajwe n’urubuga rw’imikono rwa Star news.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Congo, bwatanze ubusobanuro ku mpamvu bazambara agatambaro kirabura , bavuga ko ako gatambaro gasobanura ko kuva perezida Félix Tshisekedi yinjira ku butegetsi imfu zabaye ninshi muri RDC, bityo rero bizaba biri mu buryo bwo kwibuka abakongomani bapfuye, ndetse ko bazaba bari kwibuka ubwicanyi bwa korewe Abasivile bo mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Agatambaro kira bura tuzakambara mu rwego rwo kwibuka ubwicanyi bukorerwa abasivile ahanini mu Burasirazuba bwa RDC, kuva perezida Félix Tshisekedi yagera ku ngoma imfu zabaye ninshi.”
Bruce Bahanda.