K’u mugoroba wo k’uri uyu wa Gatatu, tariki ya 07/02/2024, Abanyekongo batwitse ama Bendera y’Amerika n’ayu bumwe bw’ibihugu by’u Buraya, i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu myigaragabyo abagwiriyemo urubyiruko rw’Abanyekongo bakoze igihe c’isaha z’u mugoroba, nyuma y’uko imirwano yari ikaze mu nkengero za Centre ya Sake, iri mu birometre 27 n’u Mujyi wa Goma.
Iy’i mirwano ikaba ikomeje guhuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho M23 bivugwa ko ikomeje kugaragaza ubutsinzi ndetse ikaba imaze kwa mbura FARDC n’abambari babo ibirindiro byinshi birimo ibyari mu marembo ya Sake.
Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, yemeje ay’amakuru ku masaha y’igitondo, avuga ko ingabo zabo zafahe ibirindiro byingenzi bya FARDC na SADC, kwa ChezMadimba.
Yagize ati: “Umusozi wingenzi wariho ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC wa ChezMadimba, twawufashe. Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bagabye ibitero biremereye mu baturage baturiye Malehe, Neenero, Nturo, Karuba n’ahandi. Ukwirwanaho kwacyu kurimo gucyecekesha intwaro zose zitera imibabaro abaturage.”
Ahagana mu masaha y’u mugoroba wajoro, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, nawe yavuze ko bafashe ibindi birindiro by’ingabo za RDC, ibya Nturo ya mbere n’iyakabiri.
Yagize ati: “Ubu k’u gicamunsi two ngeye kwa mbura ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibindi birindiro, nyuma ya ChezMadimba, twafashe n’ibya Nturo ya mbere n’iyakabiri, ha herereye mu mu marembo ya Sake.”
Ibi biri mu byatunye Abaturage na Wazalendo, i Goma bagumuka maze biha imihanda bitwaje ibyapa biriho inyandiko zamagana i Gihugu cy’u Bufaransa, Amerika n’u bumwe bw’ibihugu by’u Buraya.
Mu mvugo barimo bakoresha barimo bavuga bati: “Twanze imiryango mpuzamahanga, u Bufaransa, Amerika n’u bumwe bw’ibihugu by’u Buraya, muri abagome ni mwe mutera inkunga M23, ifashwa n’u Rwanda. Muri indyandya.”
Bruce Bahanda.