K’u gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, imirwaro yongeye kubera hafi na Sake, nyuma yuko isaha z’igitondo imbunda ziremereye n’izito zumvikaniye muri Grupema ya Buhumba, teritware ya Nyiragongo, mu birometre 20 n’u Mujyi wa Goma.
Nk’uko bya vuzwe nyuma y’uko M23 ifashe Localite ya Rwibiranga, muri Grupema ya Buhumba, teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, urugamba rwahaje guhagarara muri ibi bice bya Kibumba, maze rwi mukirira muri teritware ya Masisi.
Ahagana isaha ya sasita kuri uyu wa Kane, tariki ya 08/02/2024, urusaku rw’imbunda rw’umvikaniye hafi na Sake, muga Centre gato ka Kingi, muri Grupema ya Kamuronza, ariyo ibarizwamo na Centre ya Sake, muri teritware ya Masisi, aho bivugwa ko ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko aribo bagabye iki gitero, birangira n’ubundi aka gace kigaruriwe na M23, nk’uko amasoko ya MCN abivuga. Gusa iy’i mirwano yahagaze itaragera kure kugeza ubu haratuje.
K’urundi ruhande haravugwa iki bombe cyatewe mu ikambi y’impunzi iherereye mugace ka Mubango, nihafi na Goma, bikavugwa ko iki kibombe nta muntu cyigeze gikomeretsa usibye ikindi ki bombe cya tewe ejo muri Mugunga ko aricyo cyakomerekeje umudamu.
K’urundi ruhande haravugwa imfu zashikiye Abacanshuro ba komoka mu Burusiya no muri Romania, aho bivugwa ko bapfuye mu ntambara yabaye ejo hashize tariki ya 07/02/2024.
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyemeje ay’amakuru y’uko Abacanshuro baguye mu mirwano ariko bo bemeza umwe uwo bise ko yari umwarimu wahoraga atoza ingabo za FARDC kurwanya M23.
Ati: “Umwarimu wa gisirikare wo muri Romania yapfuye ari kurinda Centre ya Sake, undi nawe ukomoka Romania yakomeretse ubwo yari mu mirwano mu nkengero z’iyi centre ya Sake.”
Umwe mu barwanyi ba M23 ya bwiye Minembwe Capital News ko mu mirwano yabaye k’u wa Gatatu, ibereye mu nkengero za centre ya Sake ko yasize Abacanshuro batari munsi ya 18 bahasize ubuzima.
Yagize ati: “Nta bwo nshidikanya ko Abacanshuro baguye mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu, bari munsi y’abantu 18 . Naragerageje ku baharura ngeza 15 amasasu aza kuba menshi nkomeza urugamba.”
Centre ya Sake kugeza ubu amakuru yizewe avuga ko izengurutswe na M23 n’ubwo ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zitangaza ko zagaruye ituze muri uy’u Mujyi, uherereye mu birometre 27 n’u Mujyi wa Goma.
Ikindi n’uko nta muturage ubarizwa muri Centre ya Sake ko ahubwo bose bahunze bagana i Goma.
Sake ikaba irimo abasirikare gusa bo mu ihuriro ry’Ingabo za RDC.
Bruce Bahanda.
Barabeshya bezemera imishikirano