Menya ibice byafashwe na M23 k’u munsi w’ejo hashize tariki ya 12/02/2024.
N’i bice byigaruriwe na M23 mu mirwano yabasakiranije n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, (FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, SADC na Wagner Group), k’uri uy’u wa Mbere, byo muri teritware ya Masisi na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iy’i mirwano MCN yabwiwe ko M23 yafashe i Centre z’ingenzi muri teritware ya Nyiragongo, harimo ahitwa ku Maberey’inkumi, Kanyabuki, Kanyamahoro no mu Kibaya cya Kanyamahoro, kiri mu ntera y’ibirometre 11 n’u Mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13/02/2024, umwe mu barwanyi ba M23 yemeje ko bari kwerekeza Kirimanyoka, ugana za Kibati, werekeza Kanyarucinya, ukabona kwinjira Goma mu Mujyi.
Mu gihe muri teritware ya Masisi, M23 yambuye ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, udusozi twose twu namiye Centre ya Sake, ahitwa Kansoko, agace kari mu mw’injiro wa Sake, Madimba, Kimoka no ku ma Cafee.
Minembwe Capital News ifite amakuru ko centre ya Sake igice kinini gifitwe na M23 ko ndetse M23 ubu iri kwerekeza mu Bambiro. Twa bwiwe ko Centre ya Mubambiro iri mbere ya Sake ko kandi uyijyamo unyuze Sake.
Gusa hari ibindi bice byo muri Sake bifitwe n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nka hitwa centre na Kiluku.
Imirwano yongeye kubura muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, muri centre ya Sake, ndetse ahagana isaha z’urukerera hari habaye shelling y’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa muri centre neza hagati, urundi rusaku rw’imbunda rwu mvikanye akanya gato muri Rubaya na Busumba, ahari ibirindiro by’ingabo za M23, nk’uko bya vuzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma.
Mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, yashize hanze yashinje ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa kurasa ibisasu muri iki gitondo, mu baturage baturiye Busumba, Butare no mu nkengero zaho.
Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bateye ibisasu biremereye mu baturage baturiye Busumba, Butare no mu nkengero zaho.”
Inyandiko za Kanyuka, zikomeza zisaba imiryango mpuzamahanga ku daceceka mugihe abaturage bakomeje kwicwa n’ihuriro ry’ingabo za RDC, maze avuga ko ibyo M23 itaza byihanganira ko ahubwo igiye gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa.
Bruce Bahanda.
Courage bana Bacu IMANA Ibahe Imbere mwararenganye igihe kirekire