Kuva isaha z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 16/02/2024, hazindukiye imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Ni mirwano yabereye mu duce two muri teritware ya Masisi no mubice bikora ku butaka bwo muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko bya vuzwe n’uko urwo rugamba ruri kubera mugace ka Kagano, ko muri Grupema ya Mupfunyi , muri teritware ya Masisi.
Indi mirwano irimo kubera mu mugace ka Nyenyeri, agace bivugwa ko gatuwe n’abaturage benshi, nk’uko byemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, aho yashimangiye ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa RDC ko bagabye igitero ahitwa Nyenyeri, hasanzwe hatuye abaturage benshi.
Yagize ati: “Ingabo zo mu ihuriro ry’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bagabye igitero mu gace gatuwe cyane, ka Nyenyeri.”
Yakomeje agira ati: “M23/AFC bakomeje kurinda abaturage, mu bitero bagabwaho bakoresheje imbunda ziremereye. Turasaba imiryango mpuzamahanga ku daceceka mugihe abaturage bakomeje kwicwa.”
Iy’i mirwano ihazandukiye mu gihe ku munsi w’ejo hari habaye indi mirwano mu bice bya Bihambwe, muri teritware ya Masisi.
Iminsi ibaye itandatu bisa nibya hinduye isura mu murongo w’u rugamba hagati y’u mutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, k’uko urugamba rukaze rwatangiye mu mpera z’i Cyumweru dusoje, nyuma y’uko M23 ishize itangazo hanze rivuga ko batazakomeza kwihanganira ibibi bikorerwa abasivile kandi bikozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bruce Bahanda.