Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa yagaragaje ko hari umupango wo ku maraho ingabo ziburiza uburyo abaturage ba Congo.
Ni ibiri mu nyandiko umuhuza bikorwa wa M23 Benjamin Mbonimpa yashize ku urubuga rwa X, rwa hoze rwitwa Twitter.
Ibi yabivuze nyuma y’uko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bari bongeye gusubukura gutera ibisasu biremereye mu baturage, aho no kuri iki Cyumweru, tariki ya 25/02/2024, bagabye ibitero mu gace kari mu nkengero za Sake, Bwemerimana, n’ahandi, muri teritware ya Masisi.
Benjamin Mbonimpa yagize ati: “N’ubwo ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bakomeje kugaba ibitero mu baturage baturiye Sake na Bwemerimana, ariko nti bya bujije ko M23 ibakubita, twa bakubise kandi tubarwanya kinyamwuga.”
Yakomeje agira ati: “Gusa niba ingabo za FARDC naziriya za banyamahanga badahagaritse kugaba ibitero mu banyekongo, si mbahisha, hari umupango ukomeye wo kumaraho ziriya mbaraga z’u mu ijima, kugira ngo Abaturage ba RDC bagire amahoro.”
Mu mirwano yasakiranije ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa n’u mutwe wa M23, mu masaha y’igitondo cyo ku Cyumweru, bya vuzwe ko muri urwo rugamba ko rwa guyemo abasirikare benshi b’u Burundi, aba Afrika y’Epfo, n’ingabo za RDC.
Iyo mirwano kandi M23 iza kuyifatamo ibikoresho byinshi bya gisirikare, harimo imbunda zirasa kure izo bita iza “mizinga.”
Ibi byemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, twa bakubise kandi twa bambuye n’imbunda zirasa kure.”
Lawrence Kanyuka, nti yahwemye no kwigamba ko M23 yarwanye kinyamwuga.
Ati: “Mu rugamba M23 yarwanye, kuri iki Cyumweru, yarwanye mu buryo bwa kinyamwuga.”
Kurundi ruhande hari amakuru yatanzwe n’abaturage baturiye ibyo bice bavuga ko mu bice bya Bwerimana ko muri urwo rugamba rwari rushamiranije ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na M23 ko rwa guyemo abasirikare benshi b’u Burundi n’aba Afrika y’Epfo.
Ati: “M23 yishe abasirikare barenga 49 bapfiriye neza hafi na Bwemerimana, barimo Ingabo z’u Burundi n’aba Afrika y’Epfo.”
MCN.