Minisitiri Alexis Gisaro na Enock Ruberangabo barashinjwa “guhemukira ubwoko ba vukamo bw’Abanyamulenge.”
Ni Abanyekongo ba Banyamulenge bashinja minisitiri Alexis Gisaro na Enock Ruberangabo n’abandi bibumbiye mu gatsiko bavuga ko gahakwa mu butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kugira ba bone imyanya muri iyo leta Abanyamulenge bashinja kuba inyuma y’ubwicanyi bagize igihe bakorerwa.
Ibi tubikesha inyandiko zatambukijwe k’urubuga rwita Soleil dugraben. org za hanyuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27/02/2024.
Ni nyandiko zigira ziti: “Ku itegeko rya sebuja Tshisekedi, umunyamabanga wa leta akaba na minisitiri w’ibikorwa remezo n’imirimo rusange, Alexis Gisaro, yashinze Enock Ruberangabo n’agatsiko ke k’abagambanyi, gushira umukono ku matangazo mu izina ry’u muryango w’Abanyamulenge n’ubwo batabifiyiye ububasha kuko badahagarariye izina ry’Abanyamulenge.”
Izi nyandiko zivugwa haruguru, bivugwa ko zifite intego zibiri:
Iya mbere ngo ni ugushima ijambo rya perezida Félix Tshisekedi aheruka kugirana n’abanyamakuru i Kinshasa, tariki ya 22/02/2024.
Irya Kabiri ngo ni igitero ku Rwanda ngo kubera ko rwerekana impungenge ku bikorwa bya Genoside bikorerwa abasivile ba Batutsi ba banyekongo mu Burasirazuba bwa RDC.
Aba biswe abahemu , bafashijwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bihutiye gusohora ikaramu nogushiraho imikono yabo, bisa nko gushigikira ibirenge bya bicanyi, atari bo batezeho kubaho kwabo n’ubwo ubwoko bwabo bwugarijwe.
Aha bagize bati: “Ikibazo aho kiri, bavuga nta gutitira mu izina ry’Abanyamulenge bahisemo kugirira nabi, bafata icyemezo cyo kwifatanya na Guverinoma ibatoteza.”
Uru rubuga dukesha iy’inkuru ruvuga ko Enock Ruberangabo n’agatsiko kabo, ngo basohoye amabarua yibutsa umuntu wese ko ” Abanyamulenge batahaye igihugu icyo ari cyo cyose cy’amahanga ku bavuganira, bagashinja u Rwanda kwigira malaika murinzi wabo.”
Aha kandi bavuze ko Enock Ruberangabo n’agatsiko ke, ko ka munzwe naruswa, ngo ni mugihe bogeje umutwe w’indogobe, maze bavuga ko batagomba kwibesha ngo k’uko “ntushobora kugenda wa mbaye ubusa ngo unabashe guhisha igitsina cyawe.”
Ziriya nyandiko zivuga ko mu butumwa buheruka bwa Enock Ruberangabo ko buhuye neza n’imyitwarire ye, imbere y’i bikorwa byo gutsemba ubwoko bw’Abatutsi, butsembwe n’ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi. Bashinja kandi Enock Ruberangabo gushigikira imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Maï Maï Bishambuke, ko ndetse yahamagariye Guverinoma ya Kinshasa kongera imbaraga mu kurwanya Abanyamulenge, binyuze mu byifuzo bye byo kumaraho Twirwaneho.
Munyandiko zuru rubuga rwa Soleil dugraben.org, batanze n’ingero z’u bwicanyi bugize igihe bakorerwa Abanyamulenge kandi bukozwe n’ingabo za leta ya Kinshasa.
Aha banatanze n’ingengero z’Abanyamulenge bishwe, bavuga u Munyamulenge wishwe ku itariki ya 13/03/2021, yicirwa muri prison ya Minembwe, ku bwitegeko rya Brig Gen Dieudonne Muhima, bamushinja kuba Twirwaneho.
Bi butsa kandi Abadamu ba Banyamulenge bishwe n’Ingabo za FARDC ku itariki ya 30/06/2021, icyo gihe hishwe abagore bane, kugeza ubu abarinyuma y’ubwo bwicanyi bakaba batarakurikiranwa.
Izo nyandiko zisoza ziburira Enock Ruberangabo n’agatsiko ke ko “kwibasira u Rwanda ataricyo kizatuma abamunzwe na ruswa bagira icyo bageraho.”
MCN.