Umugabo w’imyaka 39 y’amavuko , akaba afite ubwenegihugu bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatawe muriyombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanad, azira gucuruza amahembe y’inzovu.
Ni umugabo witwa Byamungu Kizungu Claude, yafatanwe amahembe y’inzovu afite ibice 41 bipima kg 81.5, nk’uko iy’inkuru tuyikesha ikinyamakuru cy’u Museke.
Iy’i nkuru ivuga ko Byamungu Kizungu Claude, ko yafatiwe neza ku mupaka wa Bugarama, uhuza u Rwanda na Congo, akaba yarafashwe ku itariki ya 26/02/2024. Aho ngo yafashwe n’urwego rw’i Gihugu rw’u bugenzacyaha, RIB ruvuga ko yafatanwe amahembe y’inzovu yavuye muri RDC, ahitwa Uvira, akaba yari guca mu Rwanda akabona kwerekera i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Basobanura ko amahembe yari yayahishe mu ikamyo yari itwaye imizigo igiye i Goma, iciye mu Rwanda ngo kuko ariyo nzira ya hafi.
Kuri ubu Byamungu Kizungu Claude afungiye kuri RIB, kuri sitasiyo ya Muganza mu gihe dosiye igitunganywa maze ashikirizwe ubushinjacyaha.
MCN.