Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyataye muriyombi abarimo abadepite gishinja gukorana byahafi n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni umuvugizi w’igisirikare cya FARDC, General Sylvain Ekenge, werekanye abarimo abasivile bane, n’abadepite ba biri, bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uy’u muvugizi wa FARDC Gen Sylvain Ekenge avuga ko bariya bafashwe ko bashinjwa gukorera ubutasi M23 mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, ndetse ngo no gushaka abayoboke bagana uriya mutwe urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Mu makuru avugwa n’uko abo General Sylvain Ekenge yerekanye uy’u munsi bafatiwe i Goma, batawe muriyombi n’inzego zishinzwe umutekano. Gusa bikavugwa ko mu basivile berekanwe none batazwi, ndetse bakaba batari baratangajwe ubwo bariya badepite bafatirwaga i Goma mu minsi mike ishize.
Nk’uko byarimo bigaragara ku mushusho General Sylvain Ekenge yerekanye abagabo bane bambitswe imyenda y’umuhondo n’umutuku.
Muri abo harimo Hope Sabini Kibuya usanzwe ari umudepite ku rwego rw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, ya muvuzeho ko ari we wari ukuriye ibikorwa byo gushakira M23 abayoboke, kandi ko ari we wabizanyemo abo bareganwa.
Undi werekanwe ni Aliongera Alain nawe wari umudepite ku rwego rw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abandi, harimo uwakoraga mu by’ubukerarugendo akaba n’umujyanama wa Guverinoma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe undi yakoraga akazi kubumotari, akaba ngo yakoranaga n’abo batatu, nk’uko byarimo bisobanurwa na General Sylvain Ekenge.
Gusa Sabini Kibuya na Alain n’abo bareganwa, ntibigeze bahabwa umwanya ngo bisigure ku byaha bashinjwa.
Kandi, Sylvain Ekenge y’umvikanye, yita aba bagabo “abagambanyi bakorana na M23 n’igisirikare cy’u Rwanda,” aza gutangaza ko abandi bafatiwe muri ibyo bikorwa bazerekanwa ku gihe nyacyo.
Kuva abo bagabo bafashwe ntacyo ubuyobozi bwa M23 burabivugaho ko ari ababo, cyangwa baharanzwe n’igisirikare cya FARDC, nk’uko n’ubundi babikoreye abandi benshi bafungiwe i Kinshasa n’ahandi.
Amagereza menshi i Kinshasa, Goma, Bukuvu, n’ahandi, hafungiwe Abanyamulenge benshi, ahanini usanga batanagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo ba burane. Abenshi ba bibona ko ari mu rwego rwo kugira bakomeze bafungwe kuko babaziza ubwoko bw’Abatutsi.
MCN.