• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 ikomeje kwerekana ubushobozi bwayo, nyuma y’uko ifashe Rwindi, yari ibirindiro n’icyumbi rya FDLR bikomeye.

minebwenews by minebwenews
March 9, 2024
in Regional Politics
0
M23 ikomeje kwerekana ubushobozi bwayo, nyuma y’uko ifashe Rwindi, yari ibirindiro n’icyumbi rya FDLR bikomeye.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu mirwano yabaye kuri uy’u wa Gatanu, tariki ya 08/03/2024, isakiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’u ruhande rwa leta ya Kinshasa, umutwe wa M23 wafashe agace ka Rwindi, n’ibindi bice.

Ni Rwindi, yarimo ibirindiro, n’icyumbi rikomeye ry’u mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, kuri ubu ikaba yamaze gutahamo ingabo za General Sultan Makenga.

Agace ka Rwindi kari hagati mu mashamba, yo muri teritware ya Rutsuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko nta mirwano ikaze yigeze ibera i Rwindi, agace karimo parike ya Virunga, ahubwo ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zumvise imirindi y’ingabo za M23 zihita zikuramo zikizwa n’amaguru.

Ibi binemezwa n’ubuyobozi bwa M23, aho bashimangiye bavuga ko ingabo zabo ko arizo zigenzura ahari ibirindiro bikomeye bya FDLR na FARDC, ivuga kandi ko bagenzura n’ahari sitasiyo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibinyabuzima(ICCN).

Ay’amakuru akomeza avuga ko nyuma y’uko FDLR na FARDC, ndetse na SADC bahunze i Rwindi ko bahise bahungira i Kanyabayonga.

Saho honyine higaruriwe na M23 kuko yafashe n’ibindi bice nka Kashunga, Misinga, byo muri teritware ya Masisi, akaba ari ibice biri mu ntera y’ibirometro bike na Mweso.

Mu mirwano y’iminsi ine gusa, M23 imaze gufata ibice birimo Nyanzale, Kikuku, Kibirizi, Katanda, Rwindi, Misinga, Kashunga Somikivu.

Bivugwa ko hafi ibice bigize teritware ya Rutsuru bimaze kwigarurirwa na M23 usibye Grupema ya Kanyabayonga na Binza, nazo zikaba zitahiwe nk’uko bigaragara ko M23 irimo gusatira ibyo bice.

        MCN.
Tags: FDLRKanyabayongaM23RwindiYafasheYahunze

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?