Umukuru w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), bwana Corneille Nangaa, aheruka kwandikira perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa amubwira ingaruka zerekana icyemezo yafashe cyo kohereza ingabo ze mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ibarua ndende Corneille Nangaa yanditse mu Cyumweru gishize, irimo ubutumwa bukomeye bugenewe umukuru w’i Gihugu cya Arika y’Epfo, Cyirl Ramaphosa, ndetse n’abandi bategetsi bakorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’uyu mukuru w’igihugu.
Muriyo barua ubutumwa burimo buvuga ko icyemezo umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, harimo n’i gihugu Cyirl Ramaphosa abereye perezida, gifite ingaruka ku kohereza ingabo zabo kuza kwifatanya n’imitwe y’itwaje imbunda irimo na FDLR ku rwanya M23 mu ntambara barimo n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iy’i barua ikavuga kandi ko “ukohereza ingabo za Afrika y’Epfo muri RDC, bigizwe no guhemukira byimazeyo urugamba rwo kwibohora rw’amateka, Abanyafrika y’Epfo barwanye, ubwo barwanyaga ubutegetsi bw’Abapartheid.
Ikomeza ivuga ko birimo no gusuzugura intwari zo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, zaharaniye ubwigenge bw’umugabane wa Afrika yose.
Igihugu cya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania biri mu bifite abasirikare mu Burasirazuba bwa RDC, aho bifatanya n’igisirikare cy’i gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurwanya M23.
Iy’i ntambara kandi irimo n’ingabo z’u Burundi, aho bose bafatanya kurwanya umutwe wa M23, n’ubwo gutsinda uyu mutwe bisa nibyabaye ingora bahizi.
K’urundi ruhande imirwano imaze iminsi ibiri ntaho ivugwa, n’inyuma y’uko M23 ifashe ibice byingenzi byo muri teritware ya Rutsuru, nka Nyanzale, Rwindi n’ahandi.
MCN.