Centre ya Vitshumbi yo muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, y’igaruriwe na M23.
Ni ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 11/03/2024, ingabo za General Sultan Makenga, zongeye kubohoza indi centre ya Vitshumbi, nyuma y’uko habaye urugamba hagati yabo n’ihuriro ry’ingabo zirwana kuruhande rwa leta ya Kinshasa.
I centre ya Vitshumbi yarimo ibirindiro by’ingabo za Guverinema ya Kinshasa, FDLR, Wazalendo na SADC.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko M23 yafashe aka gace kingenzi ga kungahaye ku burombyi, bitabagoye, nimu gihe umwe mu barwanyi buyu mutwe yahaye Minembwe Capital News ubutumwa buvuga ko “abanzi babo bahunze imirwano rugikubita.”
Ati: “Batworohereje urugamba, barimo barwana basubira inyuma. Navuga ko nta mirwano yabaye. Ubu nitwe tugenzura centre yose ya Vitshumbi.”
Bikaba byemezwa ko M23 y’aba imaze kwigarurira ibice hafi ya byose byo muri teritware ya Rutsuru.
Ni mu gihe hasigaye uduce two muri Grupema ya Binza na Kanyabayonga nayo isigaranye agace gato, ubundi ikagenzurwa yose na M23.
Nyuma y’uko M23 yarimaze gufata Vitshumbi yakoranye ikiganiro n’abaturage barabahumuriza babatangariza amahoro n’umutekano.
Vitshumbi ikaba iherereye mu birometre 130, bya Majyaruguru y’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyarugu.
MCN.
