Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yahishuye ubu babare bwe kubategetsi batumva icyerekezo cye.
Ni byatangajwe na perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12/03/2024.
Ibi Félix Tshisekedi yabitangaje akoresheje urubuga rwa X, agaragaza ko ababajwe n’uko abayobozi bo muri Guverinerinoma ye batumva icyerekezo cye kubijanye no kubaka igihugu.
Tshisekedi yagize ati: Ntabwo nanyuzwe n’imikorere y’u rwego rwa mategeko mu buyobozi bwanjye. Nari niteze ibintu bishya kandi byiza mu bubashya bwa banyamategeko, nk’uko Bibiliya ivuga ko amategeko y’u butabera yubaka igihugu, ariko ikibabaje kuri twe siko byagenze hubwo amategeko asubiza inyuma igihugu cyacu.”
Tshisekedi kandi yavuze ko ntako atagira kugira ngo abayobozi be bumve visiyo ye kugihugu, ariko bikarangira hubwo aba bayobozi bamuteye kubabara.
Ati: “Nakoze ibishoboka byose kugira ngo abantu bumve visiyo yanjye, kandi aha numva ari abayobozi bo muri leta yanjye bakwiye kuyumva cyane, ariko kugeza ubu ntibabyumva, rero mbabajwe no kuvuga ko ntumva niba koko turi mucyerekezo kimwe nabo.”
Ibi abivuze mu gihe leta ye, iremerewe n’intambara zurudaca zikunze kubera mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni intambara zisiga amateka ku mutwe wa M23, ni mugihe ingabo z’uyu mutwe zitsinda ingabo za mahanga Tshisekedi aba yiyambaje zose. Kuri ubu biranavugwa ko indege z’intambara zom’ubwoko bukaze igisirikare cya leta ya Kinshasa bari baraguze mu Bushinwa n’ahandi, ininshi murizo zarashwe na M23 zirasha ziratokombera harimo drone zirenga zitatu zarashwe n’uyu mutwe wa M23, mu mpera z’u kwezi kwa Mbere, uy’u mwaka.
MCN.