Guverinoma y’igihugu cya Nigeri yacyanye umubano n’igisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ni ibikubiye mu itangazo umuvugizi w’iki gihugu cya Nigeri, yaraye anyujije kuri television y’igihugu, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16/03/2024.
Iryo tangazo rya Guverinoma ya Nigeri rivuga ko “uherereye none, leta ya ifashe icyemezo cyo gucyana umubano urebana n’i gisirikare cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abakozi b’abasivile ba minisiteri yayo y’ingabo bari mu gihugu cya Nigeri.”
Ibi bitangajwe mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zigifite abasirikare 1000 muri Nigeri bari mu birindiro mu butayu ahari indege za gisirikare z’itagira abapilote. Ibyo birindiro bikaba byarubatswe ku madolari y’Amerika angana na miliyoni 100.
Kuvaho muri Nigeri habaye guhirika ubutegetsi, leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahagaritse gufasha ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, aheruka gusura Nijeri muruzinduko rudasanzwe rwari rugamije kugerageza gusubizaho perezida Mohamed Bozoum wari inshuti idasanzwe y’Amerika n’u Burayi, biranga.
Nyuma y’uko igisirikare gihiritse ubutegetsi bwa perezida Bouzama, aba muhiritse biyegereje cyane igihugu cy’u Burusiya.
Leta ya Nigeri, icyanye umubano n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gihe minisitiri w’u banye n’amahanga Anthony Blinken amaze umunsi umwe gusa, avuye muri iki gihugu gushaka uko ubutegetsi bwahiritswe bwasubizwa ku ngoma.
MCN.
Mwakosora imyadikire ku mutwe w’inkuru.
Ni …yacanye umubano na….
Ni uguca umubano.