Haketswe icyihishe inyuma y’imfu zibasira abagore ba Banyamulenge, muri Kenya, bapfira kwa muganga, igihe bagiye kwibaruka.
Ni ubutumwa Minembwe Capital News ikesha umwe mu Banyamulenge, ba cyumbikiwe muri icyo gihugu cya Kenya.
Ubu butumwa buvuga ko “abagore ba Banyamulenge bicwa, bagukurwamo impyiko zikagurishwa akayabo ka mafaranga.”
Ubutumwa bugira buti: “Nta kindi nshaka ku kubwira, ni hejuru y’imfu zibasira abagore ba Banyamulenge. Nari mukazi; nza ku gahuriramo n’umunyakenya igihe ndi ku mushiriraho protector, turaganira, kandi yari umugabo ukuze. Ndamubaza ntese, nu kubera iki, igihugu cya Kenya gitejeje imbere ariko abagore ba Banyamulenge baja kubyara bagapfira mu bitaro! Mu gihe twari tuzi ko Kenya ifite ibitaro birimo abaganga b’inshabwenge!!!”
Uyu munyakenya yamuhaye igisubizo giteye urwikwekwe.
Yagize ati: “Mwebwe abagore banyu bazashirira muri iki gihugu!! Bariya baganga ni “abacuruzi,” bagutegeka ko umugore wawe akorerwa operasiyo, bakubwira ko yananiwe kubyara! Ariko sibyo, ntaba yananiwe kubyara hubwo ni m’urwego rwo kugira ngo bashake uko bizakwitwa.”
Yakomeje agira ati: “Bo, ba muvanamo impyiko, akava amaraso menshi, kandi baza kuyivanamo bafite komande yayo (command). Impyiko bazigurishya miliyoni zitanu z’amadolari y’Amerika.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko “impyiko zigurishwa cyane ari z’abagore bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 40.”
Ubutumwa busoza buvuga ko “icyo kibazo kigoye benshi mu Banyamulenge bacyumbikiwe mu gihugu cya Kenya,” ni mu gihe abagore ba Banyamulenge, bamaze gupfa muri ubwo buryo bari k’urugero rwo hejuru, mu gihe cy’imyaka itanu ishize.
MCN.