Umuvugizi w’u mutwe wa M23 yagize icyavuga ku bitero bira mukiye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni imirwano irimo guhuza M23 n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, n’abafatanya bikorwa babo aribo FDLR, abacancuro, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.
Amakuru avuga ko iyi mirwano yazindutse ibera mu gace ka “Kivuye” no mu nkengero zaho, ha herereye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, yemeje ko imirwano irimo, avuga ko ari ibitero bya gabwe ku baturage baturiye muri Kivuye no mutundi duce twahafi aho. Anavuga ko ingabo zabo ziyemeje kurinda abaturage n’ibyabo.
Yagize ati: “Twiyemeje kurinda abaturage ba basivile no gushiraho iherezo ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo no kubashira mu kaga.”
Uyu muvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yavuze kandi ko ibi bitero biri gukorwa n’ingabo za Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, SADC, Abacanshuro na FDLR.
Yakomeje avuga ko ibyo bitero biri kuraswa mo ibibomba biremereye bikitura mu duce dutuwe n’abaturage.
Imirwano ibaye uyu munsi mu gihe no kumunsi w’ejo hashize, hari habaye imirwano ikaze yasize M23 yongeye kwigarurira ibice birimo Kabaye na Kaghundu.
Ni mu gihe kandi M23 imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, mu mirwano ikaze yamaze iminsi irindwi mu Cyumweru gishize, aho ndetse byarimo bivugwa ko M23 y’aba yerekeje muzindi teritware zo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zitari zisanzwe ziberamo imirwano, izo teritware ni Lubero, Walikale na Beni.
MCN.