Ubutegetsi bwa CNDD FDD burashinjwa gusahura ibikoresho byo mu kigo Maison shalom.
Ni byatangajwe na Marguerite Barankitse, aho yatangaje avuga ko ababajwe n’uko abayobozi bi Shyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi basahuye ibikoresho bakoreshaga mu kigo abereye umuyobozi cya Maison shalom.
Marguerite Barankitse avuga ko kandi ikigo cye cyakora ngo giharanire ineza y’abana b’u Burundi.
Ibi yabitangaje mu gihe mu Burundi uku kwezi kwa Gatatu kwa hariwe abagore, ni nyuma y’uko ku itariki ya 08/ ya buri kwezi kwa Gatatu hakorwa umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi.
Marguerite Barankitse yagize ati: “Ibikoresho byacu barabitwaye , kandi tuzi neza ko byajajwe i Karuzi mu Bitaro byitwa ‘cinquantenaire.”
“Sinunva uburyo botwaka ibikoresho byacu twiguriye! Niba ari leta kuki batagura ibyabo?”
Uyu muyobozi mukuru wa Maison shalom avuga kandi ko ibikoresha byabo batwaye ari byo byagiye gutangira ibitaro leta y’u batse i Karuzi ko kandi n’abo aribyo bahora bakoresha mu bitaro bya Rema.
Avuga kandi ko batatwaye ibikoresho gusa ngo kuko batwaye n’amafaranga basanze mu bubiko bwa Rema.
Muri ayo mafaranga amwe ngo yari yashizwe mu bubiko kugira ahembe abakozi ngo hakaba hari n’andi yari yinjiye avuye mu batera nkunga.
Marguerite Barankitse yasobanuye ko ariya mafaranga ubutegetsi bwa perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye bwayambuye ikigo cye mu rwego rwo kumushinja ko yigeze gutanga ubufasha ku bantu barwanyije manda ya Gatatu ya nyakwigendera Peter Nkurunziza mu mwaka w’2015.
Mu busanzwe ikigo Maison shalom gisanzwe gikora ibikorwa byo gufasha abana b’imfubyi, abana bafite ababyeyi bishwe na Sida, abana ba mayibobo ndetse n’abana bafite ibindi bibazo bitandukanye.
Ahagana mu mwaka w’ 2015 n’ibwo Marguerite Barankitse yahunze mu gihugu cy’u Burundi ariko akomeza kuyobora ikigo Maison shalom.
MCN