Umubwiriza butumwa wagabuye ijambo ry’Imana kuri uyu munsi wo gusoza igiterane cya Pasika, yabwirije ko haba icyaha kimwe gusa, “ukutizera.”
Ni Biganza Moïse usanzwe ari umuvugabutumwa mu Bihugu byo mu Burasirazuba bw’Afrika(EAC), Rwanda, Congo, Uganda Kenya n’ahandi.
Biganza Moïse ubu butumwa yabutanze mu giterane cyahuje amatorero ahuriye muri Fellowship ya Ebenezer, ahari inkambi y’impunzi z’Abanyamulenge n’abandi. Ni mugace ka Isingiro district, ahitwa Nakivale, mu majyepfo y’igihugu cya Uganda.
Iki giterane cyatangiye ku wa Gatanu, kikaba gisoje kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 31/03/2024.
Mu butumwa bwiza Biganza Moïse yatanze yavuze ko “Haba icyaha ki mwe gusa.”
Yagize ati: “Icyaha ni kimwe ni ukutizera Yesu Kristo. Ibindi byaha abantu bakora babikora kuko batizera.”
“Icyaha kizatuma abantu batabona Yesu ni kimwe n’uko bazaba barabuze ukwizera ariko uwizera Yesu wese azabona Imana.”
Yakomeje agira ati: “Umurimo ni umwe ni uko twizera Yesu; indi mirimo yose dukora tutizera Yesu nk’u mwami wacu n’umukiza ni imfa busa”
Biganza Moïse yanavuze ko igihe Imana igize uwo ihamagara ngo ayikorere ibikora kugira ngo ashireho ibikorwa bishingiye ku kwizera. Aha yatanze n’urugero rwa Abraham, avuga ko Imana ya muhamagaye ngwave muri muri Uru y’Abakaruduyo yari rimo amatwara Imana itishimiye, kugira ngo aje gushinga andi matwara ashingiye ku kwizera Imana.
Ati: “Imana yahaye Abraham igihugu ngo agishingemo amategeko ashingiye ku kwizera. Abaheburayo bivuze abantu bavuye mu butware bw’isi, bashireho imikorere ishingiye ku kwizera Imana.”
Yavuze kandi ko “Ukwizera abakirisitu bagukomora kuri Abraham, Daudi na Yesu kristo.”
Yakomeje avuga ko “Yesu naza kujana itorero rye, abazamwitaba ari abazaba bafite kwizera gusa, kudashingira ku bikorwa.”
Ev. Biganza Moïse yasoje avuga impamvu zitatu zatumye Yesu apfa akazuka:
Avuga ko yapfuye arazuka,
- Kugira ngo azabe umwami wabazima n’abapfuye (iyo upfuye ubutangiye urundi rugendo), nyuma yogupfa hari ubugingo.
- Kwari ukugira ngo natwe dupfe tuzabeho kubwe.
- Kugira ngo n’ubwo dupfa ku mubiri ariko tuzabeho mu buryo bw’u mwuka(mu bugingo buhoraho).”
Nyuma y’ijambo hakurikiyeho igisirimba cyabayemo umunezero utarigeze ubaho n’ikindi gihe.
Iki gisimba cyagaragayemo abayumbe barimo Gahungu Freddy, Ntuyahayo Deon, Umuhanuzi Dieudonne n’abandi benshi basanzwe mu kiyumbe cya Nakivale.
MCN.