Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bwihanganishije abaturage ba Goma bakomeje kwicwa n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.
Ni ibikubiye mu nyandiko zashizwe hanze n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka.
Izi nyandiko yazishize hanze akoresheje imbuga nkoranya, mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 02/04/2024.
Inyandiko za Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23 mu bya politike, zitangira zivuga ziti: “Twifatanije n’abenegihugu bacu muri Goma muri iki gihe bakomeje kwibasirwa n’Ingabo z’u butegetsi bubi bwa Kinshasa, FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC. Iz’i ngabo ziteza itera ubwoba abaturage bacu muri uyu Mujyi binyuze mu kwica abasivile, ubujura, gusahura ibyabo no gufata kungufu. Goma abaho bahorana ubwoba ijoro na manywa.”
“Ijoro ryo ku ya 31/03/2024, hishwe umushoferi wa ICRC(International Committee of Red Cross) yicwa n’abagizi banabi b’Ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.”
“Twamaganye rwose guceceka kw’amahanga, n’ubutegetsi bubi bukomeje kubangamira uburenganzira bw’abaturage bacu.”
Inyandiko za Lawrence Kanyuka zikomeza zivuga ko ubuyobozi bwa M23 bukangurira amahanga kudacyecyeka mu gihe abaturage babangamiwe na leta mbi ya Félix Tshisekedi.
Ati: “Turahamagarira ibitangaza makuru byo mu gihugu ndetse no k’urwego mpuzamahanga gutangaza ububi bw’Ingabo za RDC. Turahamagarira imiryango mpuzamahanga kudacyecyeka mu gihe abenegihugu ba Congo babuzwa uburenganzira bwabo bwo kubaho. Abaturage ba Goma bagomba guhabwa ubutabera.”
Iz’i nyandiko zisoza zivuga ko “M23 yifatanije n’abenegihugu ba Goma mu guharanira gushaka ubutabera no gushakira akarere amahoro hakurikijwe icyerekezo cyacu cyo kugarura icyubahiro cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
MCN.