Kuri uyu wa Gatatu imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yabereye mu bice byo muri Grupema ya Kanyabayonga, muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni imirwano y’umvikanye mo imbunda ziremereye n’izito, hagati y’isaha ya sakumi nebyiri na samoya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03/04/2024, nk’uko iy’inkuru Minembwe Capital News iyikesha abaturiye ibyo bice.
Ba bwiye ubwanditsi bwa MCN ko iyo mirwano yabereye neza mu duce du herereye kuri Parike ya Virunga, muri Grupema ya Kanyabayonga, teritware ya Rutshuru.
Ivuga kandi ko Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC ) n’abagifasha kurwana uru rugamba bateraga ibisasu bari ahitwa Kabasha bakabitera muri Rwindi, ibice biheruka kwigarurirwa n’umutwe wa M23 mu mpera z’u kwezi gushize kwa Gatatu uyu mwaka.
Ku rundi ruhande ibice byo muri teritware ya Masisi na Nyiragongo kuri uyu wa Gatatu, hiriwe ituze, nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize mu nkengero za centre ya Sake no muduce turi hafi ya Ishasha hiriwe intambara ikomeye hagati y’izi mpande n’ubundi zihanganye(M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa).
Iy’i mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri w’ejo hashize yasize M23 y’igaruriye ibice birimo Vunano, Mianzi/Kimoka na Bwambaliro. Utu duce tukaba turi muri teritware ya Masisi.
Hagati aho M23 iracyayoboye ibice byinshi ndetse n’ahabereye urugamba hose birangira n’ubundi ihuriro ry’ingabo za Tshisekedi ziyabangiye ingata.
MCN.