Abandi bantu babiri bishwe batewe amabuye i Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni muri iri joro ryakeye rishira kuri uy’u wa Gatanu, tariki ya 12/04/2024, ahitwa Kituku hishwe abandi bantu babiri bicwa urupfu ruteye agahinda, nk’uko amasoko ya Minembwe Capital News abivuga.
Ay’amakuru avuga ko ahagana isaha zo mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kane, abantu babiri baraye biciwe muri Quartier ya Kituku, ho mu mujyi wa Goma.
Ay’amakuru avuga kandi ko abaraye bishwe ko bishwe batewe amabuye nk’uko iy’inkuru ibivuga.
Iy’inkuru ikomeza ivuga ko abishwe bataramenyekana kumpamvu z’uko amasura yabo yangirijwe n’amabuye batewe.
Ibyo bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize inzego zishinzwe umutekano zari zataye muri yombi abarimo Wazalendo n’abasirikare ba FARDC bashinjwa kuba bafite uruhare ku bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma.
Mu batawe muri yombi harimo abasirikare batatu ba FARDC na Wazalendo babiri n’abandi bantu b’abasivile bakorana na Wazalendo.
Ni mu gihe muri iki cyumweru honyine hamaze kwicwa abasivile barenga 8. Ijoro ryo ku wa Kabiri hishwe harashwe abasivile batatu, ibyo kandi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, kuko naho hishwe abasivile batatu nabo bicwa barashwe n’abantu byavuzwe kwari Wazalendo.
MCN.