I Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umutekano waho ukomeje kuzamba.
Ni aka kanya muri ville ya Goma, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12/04/2024 hagaragaye abantu bitwaje imbunda maze abaturage bongera kugira ubwoba, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Avuga ko abaturage bongeye kwikanga nyuma y’uko mu mujyi rwagati wa Goma habonetse abantu badasanzwe kandi bitwaje imbunda.
Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe n’umwe mu baturage baturiye ibyo bice bugira buti: “Si Wazalendo kandi si abasirikare. Gusa basa n’abaziranye n’Ingabo za RDC kuko ntacyo bari kubatwara. Bari kuvuga ngo ni Wazalendo bashyasha baje. Bambaye igisivile kandi bitwaje imbunda.”
Sibisanzwe kuko abo bitwaje imbunda bambaye n’imyambaro ya gisivile ndetse ngo bakaba bakomeje kuzenguruka umujyi wose.
Ay’amakuru avuga ko ntacyo inzego zishinzwe umutekano zirayavugaho ariko ko abaturage bo bakomeje kwinjira mu bihe bitoroshye by’ubwoba.
Ni mu gihe abantu bicwa umunsi ku wundi ndetse n’ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Gatanu, hakaba haraye hishwe abandi basivile babiri nyuma y’uko i Goma hagize igihe hicwa abantu.
Ijoro ryo ku Cyumweru hishwe umuganga wakoreraga umuryango mpuzamahanga utabara imbare wa Red Cross. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri hishwe abantu batatu ndetse no ku wa Gatatu hishwe abandi bantu batatu. Bose bagiye bicwa barashwe n’abo bikekwa ko ari Wazalendo.
MCN.