Mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, habereye urugamba rukaze rwa hanganishije imitwe ibiri ya Maï Maï.
Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23/04/2024 ikaba ya bereye muri village ya Nyange ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha amasoko yacu.
Iyi mirwano yari shamiranije umutwe w’inyeshamba wa CNPSC uyobowe na General Hamuri Yakutumba na Maï Maï Biroze Bishambuke igizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’Abapfurelo.
Minembwe Capital News yabwiwe ko urwo rugamba ruhanganishije imitwe ibiri ya Maï Maï ko rwa tangiye mu ijoro ryo ku wa Mbere, rukaba rwa gejeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Nk’uko ay’amakuru avuga nuko umutwe wa CNPSC wa Hamuri Yakutumba ushinja abarwanyi ba Biroze Bishambuke guhohotera abaturage ndetse no kwica kibandi abaturage ahanini bakavuga ko bica abasivile bo mu bwoko bw’Ababembe.
Iyo ntambara ikaba yahesheje abarwanyi ba William Yakutumba kwirukana Biroze Bishambuke ndetse babasha no gutwika ibirindiro byabo biherereye muri village ya Nyange.
Urubyiruko rw’Abanyekongo rwo mu bice bya Misisi muri teritware ya Fizi, rwatangarije itangaza makuru ryo muri ibyo bice ko rugiye gukora ibishoboka byose bakarangiza ayo makimbirane yari agize igihe avugwa hagati ya Maï Maï Biroze Bishambuke niyo yo kwa William Yakutumba.
Bagize bati: “Twe nk’u rubyiruko rw’i Misisi turasaba ko amahoro ya garuka ku mpande zombi zihanganye. Bizaba nangombwa ko tunyura muri FARDC kugira ngo amahoro agaruke mu buryo bwose.”
Uyu mukuru w’u rubyiruko rw’i Misisi, bwana Adogo Mopero Denis yanasabye ko iyo mitwe y’itwaje imbunda guhagarika ibyo bitero ndetse no kwemera bagaca bugufi no kwemera bagakorana byahafi na FARDC, PNC na ANR.
Tubibutsa ko iyo mirwano yabereye Nyange yatumye abaturage benshi bongera guta izabo bahungira mu mashyamba.
Iyi mirwano ibaye mu gihe muri ibyo bice hatari haheruka kuvugwa imirwano.
MCN.