Minisitiri w’u Bwongereza muri minisiteri ya policing, Philp Chris yitiranije u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Hari mu kiganiro cyitwa Question Time(ikiganiro mupaka) cya BBC, aho yagize ati: “Oya, ntekereza ko hari umwihariko ko abantu bavuye mu Rwanda batakoherezwa mu Rwanda.”
Ni mu gihe yari abajijwe abimukira ko boba baravuye i Goma bambuka baciye mu mazi bakoresheje ubwato bakaja mu Bwongereza.
Maze abazwa niba y’umva ibyo bifite ishingiro??
Philp Chris yasubije ati: “Oya, ntekereza ko hari umwihariko ko abantu bavuye mu Rwanda batakoherezwa mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, sibyo?”
Maze yongeraho ati: “Ni ikindi gihugu?”
Ayo magambo yatumye abari muri icyo kiganiro mpaka baturika baraseka.
Umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bwongereza, Wes Streeting ava mu ishyaka rya Labour, yahise araranganya amaso mu bari muri icyo cyumba kiberamo ikiganiro.
Philp Chris yakomeje agira ati: “Hari ingingo mu itegeko ivuga ko niba umuntu yababazwa, ntekereza ko imvugo ikoreshwa mu itegeko ari ukugirirwa nabi bikomeye kandi bidashobora gukira kubera koherezwa ahantu ntabwo yakoherezwa mu Rwanda.”
Naho Sarah Oney, nawe uva mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bwongereza, yavuze ko ibyo minisitiri Philp Chris yavuze bigaragaza ko leta y’u Bwongereza itazi icyo gukora.
Ati: “Iyi si leta izi icyo gukora.”
Mugenzi wa Philp yasobanuye ko uwo minisitiri wari wabajije iki kibazo kidasaba igisubizo yari yabajije, kitari ikibazo nyakibazo, ubwo yageragezaga gusobanura icyo yari yabajijwe.
Minisiteri y’u butegetsi mu gihugu cy’u Bwongereza yavuze ko hazabaho gusuzuma ibyago kuri buri muntu ku giti cye, ubwo hazaba harebwa abakwiranye no kwimurirwa mu Rwanda.
MCN.