I Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hafashwe abagizi ba nabi barimo abagore, abapolisi, abasivile n’abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Ni muri operasiyo yakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27/04/2024, izwi ku izina rya “Safisha mujyi wa Goma,” nibwo abagizi ba nabi bakekwaho kwica no gukora ubujura bafashwe, maze bashikirizwa ubuyobozi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bavuga ko abagera ku icumi na barindwi kwari bo batawe muri yombi, nk’uko bya nemejwe na Meya w’u mujyi wa Goma. Muri abo hafashwe abasirikare barindwi bo mu ngabo za FARDC, Wazalendo babiri, abasivile barindwi ndetse n’umugore umwe.
Nyuma yo gufatwa, ubuyobozi bw’u mujyi wa Goma, bwa hamagaye abanyamakuru maze haba kwerekana abagizi ba nabi, bavuzwe ko ari bo bari nyuma y’ubwicanyi bugize igihe bukorerwa abasivile mu mujyi wa Goma.
Mu gikorwa cyakozwe cyo kwereka Abanyamakuru abagizi ba nabi, hatangajwe n’amazina ya bamwe muri abo bagizi banabi batawe muri yombi.
Hari uwitwa Captain Kingombe Douglas, umugore we, hafashwe n’imbunda uwo mugore wa Captain Douglas yakoreshaga mu kw’iba.
Hari kandi Mutelezi Akandanawa, Ngoy Yowe Alpha wo muri brigade ya 11, Patrick Mundongo Shandrack, Ushindi Byamungu n’abandi.
MCN.