Leta y’u Bushinwa yateguje Amerika ku yishwanyaguza mu gihe yaba ikomeje kubangamira inyungu zayo.
Nibyatangajwe ku wa 29/04/2024, aho byavuzwe n’u muvugizi wa minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Bushinwa, Lin Jian, nyuma y’uko perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yari amaze kwemeza ko igihugu cye kigiye gushora miliyari z’amadolari y’Amerika zizafasha mu kubungabunga umutekano ku nyanja y’Abahinde na Atlantique.
Iriya nkunga kandi izanahabwaho igisirikare cya leta ya Taiwan, isanzwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bushinwa.
Ikindi n’uko perezida Joe Biden aheruka gutangaza ko igihugu cye kigomba kugabanya ibyo gikenera mu Bushinwa, kuko ngo abayobozi b’u Bushinwa ari abantu bashobora gukora ibintu bibi mu gihe bafite ikibazo.
Umuvugizi wa minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Bushinwa, Lin Jian yasabye Amerika kubaha inyungu z’u Bushinwa no guha agaciro impungenge bugira ku mutekano wabwo, bitaba ibyo bukazafata ingamba zo kwirengera.
Yagize ati: “Dusabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guha igihugu cyacu inyungu fatizo, ndetse no kureka hakaba umutekano ku bitera impungenge, ntishyire ingingo mbi zerekeye ku Bushinwa. Nibitaba ibyo u Bushinwa buzafata ingamba zikakaye kuri Amerika, kandi zigamije kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu.”
U Bushinwa bwanasobanuye ko leta yabo ishigikiye ko intambara y’u Burusiya na Ukraine yahagarara, binyuze mu nzira y’ibiganiro, bwemeza ko ubufatanye buri hagati y’i bihugu byombi bushingiye ku bukungu.
Ati: “Uburenganzira bw’u Bushinwa bwo gucuruzanya n’ibihugu birimo n’u Burusiya no kugirana ubufatanye mu bukungu, hashingiwe ku kureshya n’inyungu kuri buri ruhande ntabwo bukwiye kuvangirwa cyangwa kwitambikwa imbere.”
Uyu muvugizi yaboneyeho no kuvuga ko Amerika iha intwaro igihugu cya Ukraine, asobanura ko ibi byerekana neza ko Amerika yiyegereza intambara.
Ubwo umunyabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken yari avuye mu Bushinwa mu Cyumweru gishize, yaje avuga ko u Bushinwa buha ibikoresho by’agisirikare ingabo z’u Burusiya bibafasha kurwana muri Ukraine, ateguza ko u Bushinwa nibukomeza iyonzira bugomba kuzafatirwa ingamba.
MCN.