Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Nyuma ya Rubaya , M23 yakomerejeho kwirukana ihuriro ry’Ingabo za RDC, ifata n’ibindi bice by’ingenzi, muri Masisi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 2, 2024
in World News
2
Nyuma ya Rubaya , M23 yakomerejeho kwirukana ihuriro ry’Ingabo za RDC, ifata n’ibindi bice by’ingenzi, muri Masisi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nyuma y’uko M23 ifashye Centre ya Rubaya, yakomerejeho gufata n’ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

You might also like

Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika.

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Ni ahagana isaha z’umugoroba wajoro, zo ku wa Gatatu, tariki ya 01/05/2024, n’ibwo Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, zakomeje gukurikira ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, zibambura ibindi bice byo muri Grupema ya Ngungu, muri teritware ya Masisi.

Minembwe Capital News yabwiwe ko Ingabo za M23 zafashye ibindi bice birimo Mululu, Runigi, Kanyenzuki ndetse na centre ya Grupema ya Ngungu, iwabo w’Inka z’Abatutsi, ibyo bice byafashwe nyuma y’urugamba rukomeye rwari ruhanganishije impande zombi.

Nk’uko ay’amakuru abivuga n’uko ingabo zo kuruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, tutibagiwe n’abacanshuro, zikomeje gukizwa n’amaguru, aho ndetse bivugwa ko ziri guhungira i Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ibyo bibaye mu gihe perezida Félix Tshisekedi ari muruzinduko rw’akazi, mu bihugu byo mu Burayi harimo n’uko i Paris mu Bufaransa yahamaze iminsi ibiri. Tshisekedi Tshilombo avuga ko uru ruzinduko yarugiriyemo umugisha, nyuma y’uko umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron yamwijeje ubufatanye budasanzwe.

Mu kiganiro perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we, w’u Bufaransa bagiranye n’itangaza makuru i Paris mu Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko agiye gufasha RDC gushaka igisubizo kirambye, ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, undi nawe avuga ko yari yizeye neza ko azavana igisubizo cyiza, mu gihugu cy’u Bufaransa.

Aba bakuru bi bihugu byombi, banaganiriye no kumishinga itandukanye ifasha iterambere riganisha ku kuzamura igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, harimo gufasha uburezi, igisirikare kirwanira mu mashyamba, ibidukikije n’ibindi.

            MCN.
Tags: Kwirukana ihuriro ry'Ingabo za RDCM23 yafashye n'ibindi biceMasisiNgunguRubaya
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika.

Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika. Intambara ihanganishije Cambodia na Thailand imaze kugwamo abantu 30 barimo n'abasivili abandi n'abo batari bake bamaze kuyikomerekeramo. Ihangana hagati...

Read moreDetails

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk'igihugu cyigenga. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zateye utwatsi icyemezo cya perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa cyo kwemerera...

Read moreDetails

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n'abandi bayobozi bakuru. Iyi guverinoma nshya...

Read moreDetails

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y'indege. Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy'u Burusiya, ihitana abantu 48. Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi...

Read moreDetails

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma. Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, nyuma y'aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo...

Read moreDetails
Next Post
Drone yafashaga ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, gutara amakuru y’umwanzi wabo, M23 ya yihanuye.

Drone yafashaga ihuriro ry'Ingabo z'ubutegetsi bwa Kinshasa, gutara amakuru y'umwanzi wabo, M23 ya yihanuye.

Comments 2

  1. Pingback: DRC: M23 Yahanuye Drone Yifashishwaga n’Ihuriro ry’Ingabo za Congo Mu Rugamba – Rwanda Tribune
  2. Pingback: Masisi: Inyeshyamba za M23 Ziri Gusatira Ibiro bya Teritwari Ahitwa ku Zone – Rwanda Tribune

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?