• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

SADC yatangaje icyo igiye gukorera M23, mu Burasirazuba bwa RDC, kandi iyamagana y’ivuye inyuma.

minebwenews by minebwenews
May 5, 2024
in Regional Politics
0
SADC yatangaje icyo igiye gukorera M23, mu Burasirazuba bwa RDC, kandi iyamagana y’ivuye inyuma.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

SADC yatangaje ko yamaganye M23, inatangaza ko igiye kuyirwanya yivuye inyuma.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Ni bikubiye mu itangazo umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afrika y’Amajy’epfo, SADC, washize hanze kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 05/05/2024, aho muri iryo tangazo wa maganye wivuye inyuma umutwe wa M23, iwushinja kugaba ibitero mu kambi ya Mugunga, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ikambi y’abavanwe mu byabo ya Mugunga yibasiriwe n’ibisasu ku wa Gatanu, tariki ya 03/05/2024 binasiga bihitanye abasivile barenga 14 abandi bagera kuri 30 barakomereka, nk’uko iryo tangazo ribivuga, ndetse bikaba byaranahamijwe n’ubuyobozi bwa leta ya Congo.

Iri tangazo rivuga ko ubutumwa bwa SADC muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, buzwi nka SAMIDRC bwemeje ko ibyo bitero byagize ingaruka ku baturage b’inzirakarengane, abenshi muri bo bakaba ari abagore n’abana.

Ubutumwa buri muri iri tangazo bukavuga ko kwibasira nkana abaturage b’inzirakarengane ni ukurenga ku mugaragaro amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu n’amategeko agenga uburenganzira bwa muntu.

Itangazo rikomeza rivuga ko ibitero yita ko byakozwe na M23 ngo byatumye abaturage bava mu byabo, kandi ngo bikaba byarafunze inzira zijana ibicuruzwa n’ibiribwa mu mujyi wa Goma, kandi ibibazo by’u butabazi biriyongera.

Itangazo rigashimangira ko ingabo za SADC kubufatanye n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bigiye gukora operasiyo simusiga izafashya kurandura umutwe wa M23.

Iri tangazo risoza rivuga ko muri ibyo bikorwa byo guhashya umutwe wa M23, hazaba kubahiriza ingingo z’u burenganzira bwa muntu nk’uko bitegekanwa n’amategeko mpuzamahanga y’u burenganzira bwa muntu, amasezerano y’u muryango w’Abibumbye, amategeko agenga amakimbirane akoreshwamo imbunda, ndetse ngo n’amategeko areba iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Hagati aho abaturage baturiye iyo nkambi y’abavanwe mu byabo bo bemeza ko barashwe n’igisirikare cya FARDC, ibi kandi bishimangirwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo, mu itangazo ryayo yashize hanze nyuma y’icyo gitero yashinje igisirikare cya leta ya Kinshasa kuba aricyo cyagabye icyo gitero mu bakuwe mu byabo, i Mugunga.

       MCN.
Tags: Icyo igiye gukorera M23ItangazoMugungaSADCYamaganye M23
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Umugambi wa leta ya Kinshasa wo kurwanya  no guhashya Twirwaneho igizwe n’abaturage b’Abanyamulenge watahuritse.

Umugambi wa leta ya Kinshasa wo kurwanya no guhashya Twirwaneho igizwe n'abaturage b'Abanyamulenge watahuritse.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?