Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, riri mu marira menshi nyuma yo kwamburwa utundi duce two muri teritware ya Masisi, turenga tune(4).
Ni mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 12/05/2024, aho yari ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ikaba yarasize abo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa bambuwe uduce dutanu, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Iyi nkuru ivuga ko ahagana isaha z’umugoroba wajoro zo kuri iki Cyumweru kwaribwo M23 yabashe kwirukana ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri utwo duce two muri Grupema ya Kibabi, ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Utwo duce ni Cugi, Kinigi, Nyakigano, Kawere na Nkonkwe.
Nk’uko abaturage bo muri ibyo bice ba bisobanura babwiye Minembwe Capital News ko iyi mirwano itari komeye kwa hubwo ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryarimo ryivana muri ibi bice kubera byari bizengurutswe n’abarwanyi ba M23.
Ibi bice byaje gufatwa na M23 mu masaha y’u mu goroba mu gihe isaha z’igitondo cyakare cyo kuri uwo munsi, hari habaye ibitero bikaze mu bice byo muri Cheferie ya Bashali, aho ni muri Mpati na Kivuye.
N’ibitero ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryari ryagabye kuri M23 ariko birangira ingabo z’uyu mutwe zibisuhubije inyuma, kandi M23 ikomeza kuyobora ibi bice byari byagabwemo ibitero, nk’uko abarwanyi ba M23 babihamirije Minembwe Capital News.
Mu minsi itarenga icumi nibwo byagiye bitangazwa hirya no hino ko M23 y’igaruriye ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, harimo Rubaya , Ngungu n’ahandi, ndetse ko abarwanyi ba M23 bahise bambuka muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bafata uduce turenga tubiri.
Nk’uko bivugwa utwo duce bafashe n’uduherereye mu misozi miremire yo muri Kalehe.
M23 yongeye kwigarurira uduce twinshi mu gihe hari hashize iminsi mike Sadc ku bufatanye na FARDC itangaje ko igiye kwinjira muri operasiyo ikomeye yo guhashya uyu mutwe.
Nubwo ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byagiye bi burira kenshi leta ya Kinshasa ko igisubizo cya gisirikare kitazarangiza intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
MCN.