Menya umusirikare w’indwanyi General Fred Ibingira, umwe mu ngabo z’u Rwanda wambaye ipeti ry’inyenyeri zine.
Ni umunyarwanda wabayeho impunzi mu gihugu cya Uganda, ari naho yafatiye umwanzuro wo kwinjira igisirikare, nk’uko ibi tubikesha amateka y’ingabo z’u Rwanda.
Mu 1987 nibwo Fred Ibingira yinjiye igisirikare ni nawo mwaka kandi yabonye ipeti rye rya mbere rya Platoon Commander.
Ay’amateka anavuga ko muri uyu mwaka kwaribwo Fred Ibingira yatangiye kugaragaza ubutwari bwe n’ubuhanga; ari nabyo byatumye ahabwa ipeti mu ngabo za Uganda.
Ahagana mu 1988 yagizwe Company Commander, mu gihe umwaka wakurikiyeho yahise ahabwa kuba deputy Battalion, ahabwa no kuyobora batayo ya 7 mu ngabo za Uganda. Ibi bikaba byari bibaye ibyambere kubona umunyarwanda ahabwa umwanya nk’uyu mu gisirikare cya Uganda.
Mu 1990 yambutse ku butaka bw’u Rwanda, aho Ingabo zari ziyobowe na Gen Fred Rwigema zari zitangiye urugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Nyuma y’urupfu rwa Fred Rwigema, uyu musirikare w’indwanyi, Fred Ibingira yagizwe Commander wa batayo ya 7.
Naho mu 1992 yabaye battalion Commander wa Task force A. Mu gihe mu 1993 yagizwe operation commander wa batayo ya 157(Mobile Force). Iyi batayo ninayo yari yarabaye icyamamare, ndetse iza no gukora amateka ku kurasa bishoboka ingabo zari iza perezida Habyarimana Juvénal (Ex-Far).
Ay’amateka akomeza avuga ko Gen Fred Ibingira ko yakoze ibintu birimo ubwenge n’ubuhanga buhanitse, mu ntambara yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu 1994 Fred Ibingira yayoboye brigade ya 301 naho mu 1998 ayobora brigade ya 402. Nyuma y’ubwo yahawe kuyobora division ya mbere, ndetse anayi yobora igihe kirekire. Yavuye ku kuyobora division ya mbere ahita ahabwa kuyobora inkeragutabara.
Mu 1994, Gen Fred Ibingira niwe wa yoboye urugamba rwafashe i Butare ahari Ingabo za Bafaransa, zari zifite ibikoresho bikaze by’u rugamba. Azwi kandi mu kuba yarayoboye operasiyo ikaze yo guhiga abacengenzi mu bice byo mu Ruhengeri na Gisenyi n’ahandi.

MCN.