Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Kenya yashinje amahanga kudaha Abanyafrika agaciro.
Nibyo perezida William Ruto yavugiye mu nama y’ihuriro Afrika CEO Foum, ya bereye i Kigali mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 17/05/2024, avuga ko ibihugu nka Sudani, Somalia na Repubulika ya demokarasi ya Congo by’ugarijwe n’umutekano muke, ariko ko bidahangayikishije Amerika n’u Burayi.
Yagize ati: “Twabonye Amerika, tubona u Burayi bishora za miliyari muri Gaza, miliyari muri Ukraine. Wigeze ubona izo miliyari muri Afrika? Dufite ibibazo mu Burasirazuba bwa RDC, muri Somalia na Sudani.”
Yakomeje agira ati: “Twizeye ko ubufatanye bunoze bukwiye kubakwa hagati ya Africa n’Amerika, n’u Burayi, ikibazo cy’u mutekano kikajya cyitabwaho ahantu hose; haba ari muri Afrika, haba Gaza cyangwa Ukraine, ni abantu kandi nta muntu mwiza kurusha undi twese turi abantu.”
Uyu mukuru w’igihugu yagaragaje ko ibihugu by’Afrika nka Kenya n’u Rwanda bihaguruka, bikajya gufasha ibindi byugarijwe n’umutekano muke. Yasabye ko Amerika n’iyi miryango byajya bireberaho, bigatanga umusanzu wabyo bitavanguye.
Mu gihe ateganya kugirira uruzinduko muri Amerika tariki ya 23/05/2024, Ruto yateguje ko iki kibazo kiri mu byo azaganira na Joe Biden n’abagize inteko ishinga amategeko y’Amerika.
MCN.