Amakuru yagaragaje uko i Kinshasa byifashe nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu cya RDC zipfubije ku deta.
Ni bikubiye mu itangazo ryashinzwe hanze n’umuyobozi mukuru wa perezidansi ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, rivuga ko mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza, Guverinoma iri zeza abaturage ko hafashwe ingamba zo gukaza umutekano w’inzego, ndetse n’abayobozi bakuru mu mujyi wa Kinshasa.
Iri tangazo ryateweho umukono n’umuyobozi ushinzwe iby’itumanaho muri perezidansi, rya nashimiye ingabo z’igihugu zitwaye neza zikabasha guhagarika kiriya gitero.
Rikomeza rivuga ko kuri ubu umutekano uhagaze neza, ndetse ko n’abaturage bagomba gukora imirimo isanzwe, ntacyo bikanga.
Hagati aho umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Maj Gen Sylvain Ekenge, yemeje ko abantu bane bo ku ruhande rw’abitwaje imbunda, bahasize ubuzima barimo uwari ubayoboye, Christian Malanga Musumari.
Uyu muvugizi w’igisirikare cya RDC, yanashimiye abasirikare bitwaye neza, bakaburizamo iki gitero, ndetse bakanafata mpiri benshi mubari bakigabye.
MCN.
