Ku mugoroba wo ku wa Kane, habaye urugamba rukaze rukaba rwabereye mu nkengero za Centre ya Kanyabayonga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni urugamba rwabereye neza mu gace ka Bulindi ga herereye mu ntera y’ibirometre nka Cumi uvuye muri centre ya Kanyabayonga, aho harimo ha hangana umutwe wa m23 n’uruhande rugizwe n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, rufatanije na Fdlr, Wazalendo, abacanshuro na Sadc.
Nk’uko ay’amakuru yatanzwe n’abaturage baturiye ibyo bice abivuga, n’uko iyo mirwano yatangiye ahagana isaha z’igicamunsi, kandi ko ririya huriro ry’Ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, arirwo rwagabye ibi bitero ku barwanyi ba m23 bari mu birindiro byabo ahitwa Bulindi, aho bari baheruka gufata vuba.
Nyuma abo ku ruhande rw’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga birwanaho maze urugamba ruza gukomera cyane. Bya nasobanuwe ko uru rugamba rw’umvikanyemo ibiturika byinshi, birimo n’imbunda ziremereye ndetse n’izito.
Amakuru akomeza avuga ko iyi mirwano ko yagejeje isaha z’u mugoroba wajoro wo kuri uyu wa Kane.
Kandi ko m23 yaje kongera gusubiza ibi bitero inyuma ndetse ikomeza kuja imbere aho ndetse igikomeje ku zenguruka iyi centre ya Kanyabayonga.
Tubibutsa ko iminsi ibaye umunani mu nkengero za Centre ya Kanyabayonga, harimo kubera Imirwano, ndetse m23 ikaba igose iyi centre ifatwa nk’iyingenzi muri teritware ya Lubero na Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano ngo yasize kandi abaturage benshi bongera guta izabo, berekera iyubuhungiro. Bamwe bahunze bava muri centre ya Kanyabayonga, abandi bahungaga bava muri utu duce turi mu nkengero zayo.
MCN.