Kitoko Bibarwa umunyamuzika agiye kugirira uruzinduko mu gihugu cy’u Rwanda.
Ni Kitoko Patrick Bibarwa wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo hagati mu myaka ya 2005 na 2010, mu ndirimbo zirimo iyo yise ‘ifaranga, iyo yaje no gushira hanze muri uwo mwaka, ubwo yarimo kwitegura kugaruka i Kigali yaherukaga mu myaka itandatu yarishize icyo gihe.
Kitoko usanzwe abarizwa muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite indirimbo yise ‘Thank you Kagame’ yamamaye cyane mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2017.
Kuva icyo gihe, yabaye icyamamare mu muziki, ahanini biturutse mu kuba igaruka kuri perezida Paul Kagame.
Iyi ndirimbo yacengeye mu gihe gito, kandi ikagaruka kubikorwa binyuranye perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda n’amashimwe Abanyarwanda bafite kuri we.
Iyi ndirimbo yanagiye hanze mu 2017. Binavugwa kandi ko Kitoko kwariwe muhanzi wa mbere wafatiye amashusho ku gasongero ka Kigali Convention Center(Kcc).
Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati: “Uri impano Imana yaduhaye amahirwe nk’aya si aya bose, humura Abanyarwanda turabazi, Paul Kagame turi kumwe nawe…. thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi.
Ikomeza igira iti: “Uri impano Imana yaduhaye amahirwe nk’aya si aya bose humura Abanyarwanda turakuzi, Paul Kagame turi kumwe nawe…. thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeya, wakuye u Rwanda mu icuraburindi none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe ni yo ngiro, kiragoye ni umuziro.”
Rero mu kiganiro Kitoko aheruka guha itangaza makuru rya Inyarwanda, yavuze ko mu gihe kidatinze azaba ari mu Rwanda, kandi ko azaba agenzwa no gusura umuryango we.
Kitoko azwi mu ndirimbo ninshyi izirimo ‘agakecuru kanjye kandekere na Rurashonga’ yasohoye mu 2018 ubwo kandi yari i Kigali, muri icyo gihe mbere y’uko asubira muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabanjye kuja inyanza ahabarizwa umuryango we.
Uyu munyamuziki agiye kuza i Kigali mu gihe aheruka gusoza amasomo ye ya Kaminuza mu ishami rya politiki. Mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, yari yitabiriye Rwanda day yabereye mu mujyi wa Washington DC ho muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
MCN.