Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ibintu bikomeye perezida Félix Tshisekedi yamukoreye.
Nibyo uyu muyobozi mukuru w’Ingabo za RDC aheruka kuvugira muri rimwe mu itorero riri i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nk’uko Gen Christian Tshiwewe Songesa yabisobanuriye abari muri iryo torero yavuze ko mu Isi no mwinjuru hari abantu babiri adashobora guhohotera; bwa mbere avuga Imana bwa Kabiri ashiramo perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Tshiwewe Songesa avuga ko muri manda ya mbere y’imyaka itanu, Tshisekedi ya yoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasanze we yari afite ipeti rya Brigadier General, ahita amuzamura amuha ipeti rya Major Gen, maze ngo aza kongera ku muha irya Lt General, ndetse ngo nyuma yabwo, yongera ku mukorera ibya mushimije cyane amuha ipeti rya General; ipeti riruta andi mapeti abari muri FARDC bose bafite.
Yanavuze ko Perezida Félix Tshisekedi muri yi manda ye yakabiri, yamubajije niba hari irindi peti yifuza yamuha, undi nawe amubwira ko nta rindi peti ashaka.
Yagize ati: “Tshisekedi, nta cyo na muburanye, yampaye ipeti rikuru riruta iryabandi basirikare bo muri leta ya Kinshasa bose bafite. Ni umubyeyi wanjye, mubo na kinisha, Imana na Tshisekedi nti barimo, amaze kumpa ipeti zitatu zikuru, ibyo byose yabikoze muri manda ye ya mbere.”
Tshiwewe, ibi yabivuze mu rwego rwo gushima Imana na Perezida Félix Tshisekedi wa mu bereye umukunzi wa hafi.
Mu busanzwe Gen Christian Tshiwewe Songesa, asanzwe ari umurokore mu itorero rya Assemblée de Dieu, ndetse yewe akunze no gutangaza ko ari umukozi w’Imana muri iryo torero.
MCN.