Perezida w’u Burundi yatunguye Abarundi ubwo yababwiraga ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisrayeli igihe cya Mose.
Ni mu kiganiro perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye n’abaturage b’u Burundi baturiye Komine Muramba ho mu Ntara ya Bururi, aho yavuze ko igihugu cyabo kimeze nka kimwe Imana yasezeranije Abasirayeli bari mu buretwa mu gihugu cya Igiputa, nk’uko biri mu ijambo ry’Imana muri Bibiriya (Yesaya 1:7-11).
Uyu mukuru w’igihugu yagaragaje ko u Burundi ari igihugu abagituyemo barya uko bashaka, nta muntu ubagerera. Yasobanuye ko aho yanyuze hose, yasanze imyaka yeze, imwe muri yo abahinzi barabuze uko bayikura mu mirima kubera ko yabaye myinshi.
Yagize ati: “Muri iyi mpeshyi mwabibonye. Musigaye mubazanya muti none ibi byose bivuye hehe? Aho nyuze hose, nsanga ibishyimbo byabananiye gusoroma. N’ubu nabiciyeho, byamunaniye gusoroma. Byose biva mu maboko yacu no mu bwenge bwacu. Mu Burundi nta kintu ushobora gukora ngo kireke gukunda.
Perezida Ndayishimiye yatangaje ko kugira ngo Abasirayeli bagere i Kanini, byagoranye kandi ngo barambiwe ubwo bari bageze aho babona iki gihugu bari hakurya yacyo, bagafata Mose wari ubayoboye nk’umwanzi.
Yabivuze muri aya magambo “Bagize ingorane ntoya, Mose yahitaga aba umwanzi. Babuze ibyo kurya , Mose aba umwanzi kandi Mose ntahinga, aho bakwizeye Imana, biranga. Bageze ku ndunduro, hasigaye iminsi 40, bose barigaragambye. Aha mu Burundi ntihabuze abavuga ngo “wowe Neva uri mubi, tureke twisubirire mu 2002. Aha habuze abavuga ngo dusubire mu 1998?”
Ndayishimiye yagereranije Abasirayeli barambiwe urugendo rujya i Kanini n’abatemera icyerekezo cy’u Burundi cya 2040; aho ateganya ko buzaba buri mu bihugu byifashije.
Nubwo perezida w’u Burundi abivuga gutyo, ariko iki gihugu kiri mu bihe bigoye byo kubura lisansi, abaturage baricwa n’inzara ndetse n’ibindi bibazo bijanye na politiki, nk’uko bigaragara mu byegeranyo bya OLUCOME.
MCN.