Abacanshuro bapfiriye mu mirwano ikaze yabereye mu nkengero za Kanyabayonga, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni abishwe mu mirwano ikomeje guhanganisha bikomeye abarwayi ba M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, oho urwo rugamba rwabereye mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Biravugwa ko muri iyi mirwano iri kubera hafi na centre ya Kanyabayonga, ko abacanshuro bagera kuri babiri bakomoka mu gihugu cya Romaniya, undi umwe wo mu ngabo z’umuryango w’Abibumbye(Monusco) ziri mu butumwa bwo ku bungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, naho batanu bo mu ngabo za leta ya Kinshasa bamaze kugwa muri iyo mirwano. Mu gihe abandi benshi bayikomerekeyemo barimo n’abo mu bacanshuro.
Ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, byemeje ay’amakuru, kandi bimenyesha ko biyakesha minisitiri w’u banye n’amahanga wa Romaniya, hari mu kiganiro yahaye ibi biro ntara makuru by’Abafaransa.
Byagize biti: “Minisitiri w’u banye n’amahanga wa Romaniya yavuze ko abasirikare babiri b’iki gihugu ko baguye i Kanyabayonga, kandi ko abandi babiri bakomeretse, naho undi umwe wakomerekanye nabo akomoka mu kindi gihugu.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko imirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu ko yabereye neza mu gace ka Bulotwa, agace gakora ku butaka bwo muri teritware ya Lubero. Ni imirwano yatewemo ibisasu biremereye aho byarimo biraswa n’uruhande rw’Ingabo za leta ya Kinshasa.
Nk’uko byasobanuwe n’abaturiye ibyo bice bavuga ko abasivile batatu bahasize ubuzima nyuma yuko ingabo za FARDC n’abambari bayo barimo barasa ibyo bisasu muri centre rwagati ya Bulotwa.
Indi mirwano ikomeye yarimo ibera ku gasozi ku batseho umunara wa Vodacom hafi na Bulotwa, mu ntera y’ibirometre nka 3 uvuye mu majyaruguru y’u mujyi wa Kanyabayonga.
MCN.